00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika izatezwa imbere no kutaba nyamwigendaho-Perezida Kagame

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 16 October 2014 saa 07:29
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga uburyo ibihugu bikenerana kuko nta cyakwihaza kuri byose, asaba Abanyafurika gusenyera umugozi umwe ubiganisha ku iterambere.
Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba byakunze kuvuga ku buhahirane no gufatanya mu korohereza urujya n’uruza rw’abantu no mu gutanga akazi.
Nubwo bimeze bitya usanga hari bimwe mu bihugu byanga ko hari abaturutse mu bindi baza kubikoramo, bitinya ko abaturage babyo batwarwa akazi n’impuguke ziturutse mu (…)

Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga uburyo ibihugu bikenerana kuko nta cyakwihaza kuri byose, asaba Abanyafurika gusenyera umugozi umwe ubiganisha ku iterambere.

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba byakunze kuvuga ku buhahirane no gufatanya mu korohereza urujya n’uruza rw’abantu no mu gutanga akazi.

Nubwo bimeze bitya usanga hari bimwe mu bihugu byanga ko hari abaturutse mu bindi baza kubikoramo, bitinya ko abaturage babyo batwarwa akazi n’impuguke ziturutse mu bindi bihugu.

Ubwo yitabiraga inama y’ ubucuruzi y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Summit) ku wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2014, Perezida Kagame yerekanye uburyo ibihugu usanga bikenerana kugira ngo bitere imbere.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari igihe usanga igihugu runaka gishobora kuba gifite icyuho bikaba ngombwa ko cyitabaza abanyamahanga mu kuziba icyo cyuho. Ni nabyo yagarutseho ko ibihugu bigize EAC byagombye gushyigikira urujya n’uruza rw’abantu, uwo mu gihugu kimwe akabona akazi mu kindi hagamijwe iterambere.

Perezida Kagame yagize ati “Iyo duhuje ibikorwa, iyo dukoreye hamwe, abatuye ibihugu byacu bose babibonamo inyungu. Tugomba kubikora ku buryo ntawe usigara inyuma, buri wese akagira uruhare mu kwiteza imbere. Gukorera hamwe, kubasha kugaragaza ibyo twafatanya, kandi nibyo bishobora guteza Afurika imbere nk’umugabane.”

Perezida Kagame yagaragaje uburyo iyo igihugu gifite icyuho cy’abakozi mu bwubatsi buhambaye, mu buvuzi n’ibindi kandi bataboneka mu gihugu imbere, nticyagombye gufata imyaka myinshi kibashakisha kandi cyagombye kwitabaza abanyamahanga babishoboye n’abanyagihugu bakazagenda baboneka. Urugero yatanze ni urw’u Rwanda iyo rushaka abakozi nkaba imbere mu gihugu ko byari kurutwara imyaka myinshi ntaho ruragera.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero rwe ko mu biro bye byabaye ngombwa ko akoresha abanyamahanga mu biro bye barimo abakomoka muri EAC, mu bindi bihugu by’Afurika, Amerika n’i Burayi mu rwego rwo kugira ngo akazi ka buri munsi kanozwe. Hari bamwe mu bantu batangiye kwibaza uburyo abanyamahanga bakora mu biro by’Umukuru w’Igihugu ariko ngo icy’ibanze ni ukubahiriza amategeko.

Mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwafashije abaturage barwo basaga miliyoni kuva munsi y’umurongo w’ubukene, Perezida Kagame yavuze ko na Kenya hari abateye imbere no mu bindi bihugu niyo mpamvu ngo ibihugu bifatanyije byasangira ubunararibonye bimwe bikigira ku bindi maze EAC, Afurika n’Isi muri rusange bigatera imbere. Ubu bufatanye ni ngombwa kuko ngo nta gihe bitashobokaga ko Afurika yiteza imbere, ariko hari igihe abayo baryamaga bagasinzira n’igihe bitari ngombwa.

Akomeza avuga ko ibibazo Abanyafurika bahura nabyo bitagomba kubahuma amaso ngo bibagirwe iterambere bamaze kugeraho.
Kugirango ibi byose bigerweho hakenewe kurwanya imitwe itandukanye y’iterabwoba kuri uyu mugabane haharanirwa umutekano urambye kuko aribyo bizafasha ishoramari ryoroherezwa gutera imbere.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta nawe asanga ubufatanye ari inzira izageza afurika ku iterambere rirambye. Yahaye abari aha urugero rwa Leta Zunze ubumwe za Amerika uburyo iki gihugu cyateye imbere bidaturutse ku maboko y’abacyo ahubwo ari imbaraga zivuye mu Banyaziya n’ Abanyaburayi, iki gihugu kikaba ari igihangange kibibakesha.

Perezida Uhuru Kenyatta yagize ati “ Amerika yubatswe n’impano zari ziturutse ku Isi hose. Mureke natwe tuve muri iyo myumvire duteze imbere ubukungu bw’ibihugu byacu.”

Nyamara kugira ngo byose bigerweho ngo hakenewe ubushake bwa politiki, niyo mpamvu yasabye abatuye EAC kureka gutinyana. Ati “Mureke tuve mu byo gutinyana. Twese turi Abanyafurika y’Iburasirazuba.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages