00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangazamakuru na ryo ryakeburiwe guhangana n’icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 7 March 2015 saa 08:02
Yasuwe :

Itangazamakuru ryatangiye gufungurwa amaso, rikeburwa guhangana n’icuruzwa ry’abantu byagaragaye ko rica amaboko igihugu, aho urubyiruko usanga ari rwo rwibasirwa kandi ari rwo mizero y’iterambere ry’ejo hazaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, mu gutyaza ubwenge abanyamakuru gucukumbura ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu no kurikumira, yerekanye ko abantu bose bagomba kuba maso, kuko ubu bucuruzi bwatwara urubyiruko rwinshi, harimo n’abana igihugu gitezeho amaso ejo hazaza.

Agaragaza ko ahanini ari urubyiruko rwibasirwa mu icuruzwa ry’abantu, yagize ati “Icuruzwa ry’abantu ni ikibazo gifite uburemere bukomeye cyane … ni gake usanga bacuruza abantu bakuze.”

Ibivugwa na Mbungiramihigo bishyigikirwa n’abo Polisi y’u Rwanda yagiye irokora muri ubu bucuruzi. Abenshi bagaragaye ari abakobwa bizezwaga kujyanwa gushakirwa akazi mu mahanga, nko mu bihugu bya Aziya n’ahandi.

Abakobwa ni bo kenshi bamenyekana ko bacurujwe n'ubwo n'abahungu bibakorerwa

Igiteye impungenge ngo aba bakobwa bamwe bagenda badakoza ibirenge hasi, biteze kugira imibereho myiza, bagerayo bamwe bagakoreshwa uburaya, kandi bakamburwa ibyangombwa ku buryo guhindukira bidashoboka. Byongeye kandi, amafaranga y’ababasambanya yishyurwa ababaguze.

Uretse mu mahanga ya kure bivugwa kenshi ko hari abakobwa, bamwe bakiri abangavu bajyanwa muri Uganda gushakirwa abagabo.

Umuyobozi w’Urwego rwigenzura rw’Abanyamakuru Fred Muvunyi, yasabye abanyamakuru bagenzi be kumva neza inshingano z’itangazamakuru bafite, bakinjira mu rugamba rwo gukumira icuruzwa ry’abantu.

Agaragaza ko ntawe ritareba, kuko umwe ashobora kubona mushiki we, mukuru we cyangwa murumuna we muri filime z’urukozasoni, yaracurujwe mu mahanga.

Dr Asiimwe Frank, Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Ihuriro ry’abarwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA (FAAS) ariko wafashe iya mbere ku gutekereza uruhare rw’itangazamakuru ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, we yakanguriye abanyamakuru ko bagomba kutumva icuruzwa ry’abantu nk’iry’abajyanwa mu mahanga gusa, kuko no mu gihugu imbere buhakorerwa. Ugasanga hari nk’abashakira abakobwa abagabo.

Yakomeje anagaragaza ko hari n’ikibazo gikomeye cy’ubushomeri bw’abarangiza amashuri, ugasanga na bo bashobora gushiduka baguye mu bucuruzi bw’abantu, babeshywa akazi.

N’ubwo u Rwanda rwasinye kera amasezerano mpuzamahanga arwanya icuruzwa ry’abantu, rukanagira amategeko ahana icyo cyaha, iki kibazo cyatangiye gushyushya imitwe no gukangukirwa n’inzego zitandukanye aho mu 2014 Perezida Paul Kagame agaragarije imbere y’abayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko ko icuruzwa ry’abantu rigomba guhagarikwa, kuko rihari mu Rwanda.

Kugeza ubu nta bushakashatsi bugaragaza imibare y’ababa baracurujwe mu Rwanda, hagenderwa ku mibare y’abo Polisi itangaza ko yabashije kurokora bagiye gukorerwa iki cyaha kizwi ku isi hose ko kinakorwa n’abantu bakomeye, kabone n’ababa bari mu butegetsi.

Mu mpera z’umwaka ushize Polisi y’u Rwanda yatangazaga ko kuva mu mwaka wa 2009 imaze kurokora mu nzira z’ubucuruzi bw’abantu 153, barimo n’abanyamahanga banyuzwaga mu Rwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages