Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gicurasi 2020, imihanda ya Kigali yari yuzuye urujya n’uruza rw’abantu basubira mu mirimo nyuma y’iminsi 43 bari mu ngo zabo, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.
Ibyishimo byari byinshi ku maso ya benshi bari bambaye udupfukamunwa, imodoka zongera kubisikana mu mihanda ya Kigali ariko amaduka y’ubucuruzi hirya no hino afungurwa, nk'uko byahoze mbere ya tariki 22 Werurwe 2020.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba nshya zo kugikumira, yemeje ko bumwe mu bucuruzi na serivisi bifungurwa ariko bigakorwa mu buryo bwubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.
Mu nzego zasubukuye imirimo kuri uyu wa Mbere harimo amasoko yasabwe kujyamo umubare w’abatarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo, inganda n’imirimo y’ubwubatsi byatangiye hifashishwe abakozi b’ingenzi ndetse na hoteli na restaurants. Byose byemerewe gufungura imiryango kugeza saa moya z’ijoro.
Abanyamakuru ba IGIHE bazindutse bareba uko imirimo yasubukuwe, basanze imirongo miremire ahategerwa imodoka kubera ko imodoka zifite umubare ntarengwa w’abo zemerewe gutwara. Abagenzi batambaye udupfukamunwa ntibemererwaga kugenda kandi basabwaga kubanza gukaraba mbere yo kwinjira.
Ku byapa bitegerwaho abagenzi, hari aho guhana intera ya metero bitubahirizwaga nubwo ari amwe mu mabwiriza yatanzwe yo kwirinda coronavirus.
Muri aya mabwiriza mashya azamara ibyumweru bibiri kandi, ingendo zirabujijwe nyuma ya saa mbiri z'ijoro kugeza saa kumi n'imwe za mu gitondo, keretse uwabiherewe uburenganzira.
Uko ibikorwa mu mujyi wa Kigali byasubukuwe mu mafoto
Ibinyabiziga byongeye kuba byinshi mu mihanda nyuma y'igihe bitemererwa kugenda kubera ingamba zo kwirinda CoronavirusMuri Gare ya Kimironko hashushanyijwe utuziga abagenzi bagomba guhararamo mu buryo bwo guhana intera hagati yabo hagamijwe kwirinda CoronavirusUmugenzi wemererwa kwinjira mu modoka ni uwambaye agapfukamunwa. Ikoranabuhanga rya Tap&Go niryo riri kwifashishwa mu kwishyura ingendoBitewe no kuba umubare w'abemerewe kugenda mu modoka wagabanutse inshuro ebyiri, abagenzi bari benshi ku mirongo mu gitondo cy'umunsi wa mbere basubiye mu mirimo yaboKubera gahunda yo guhana intera, umurongo wabaye munini ugera no hanze ya Gare ya Kimironko mu Mujyi wa KigaliHamwe na hamwe mu hahurira abantu benshi nko mu isoko hashyizweho abantu bakurikirana ko amabwiriza y'ubwirinzi yubahirizwa nta nkomyiAbagenzi bazindukiye muri Gare ya Kimironko bari biganjemo abambaye udupfukamunwa twakorewe mu RwandaNyuma y'igihe kirenga ukwezi n'igice bari mu ngo zabo, Abanyakigali bongeye gusubira mu mirimo imwe n'imwe yakomorewe n'Inama y'AbaminisitiriAbaturarwanda basabwa gukomeza gukurikiza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus zirimo guhana intera no kwambara udupfukamunwaIgiciro cy'urugendo rwo kuva Kimironko rugana mu Mujyi rukazenguruka rwashyizwe kuri 367 Frw mu gihe urwerekeza Nyabugogo rwishyurwa 383 FrwAbantu benshi bazindutse bajya kurema isoko rya KimironkoImwe mu ngamba ikomeye yo guhashya Coronavirus harimo gukaraba ibiganza n'amazi meza n'isabune nibura mu gihe kiri hagati y'amasegonda 40 n'umunota. Aho gukarabira hashyizweho ahantu hose hahurira abantu benshiMu isoko naho abarirema bambaye udupfukamunwa, yaba umucuruzi n'umukiliya weUbucuruzi bw'ibiribwa ntibwigeze buhagarikwa kuko buri serivisi z'ingenzi zakomeje gutangwaBazindukiye mu isoko bategereje kwakira abakiliya cyane ko urujya n'uruza rwongeye gufungurwaAmasoko yafunguwe ariko hatanzwe amabwiriza ko abagomba kuyakoreramo ari abagera kuri 50% y'abayasanzwemoMu Isoko rya Kimironko ibikorwa byose by'ubucuruzi byongeye gusubukurwaUmwe mu bacuruzi ashyira kuri gahunda ibicuruzwa bye birimo imikandara acuruzaAbacuruza ibikoresho by'ikoranabuhanga na bo bafunguye nyuma y'iminsi 46 badakoraBamwe mu bacuruzi batangiye bashyira ibicuruzwa byabo ku murongoAbacuruzi b'imyenda na bo ntibacikanwe, batangiye akaziAbatwara amagare na bo basabwe gukora ariko bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirindaIngendo zongeye gusubukurwa mu duce twose tw'igihugu no mu Mujyi wa Kigali by'umwiharikoIbikorwa bimwe n’ingendo byongeye gufungurwa nyuma y'iminsi 46, gahunda yimakajwe kuri bose ni ukwambara agapfukamunwaKwa Rubangura hongeye kugaruka urujya n'uruza rw'abantu nyuma y'igihe habarizwa gusa abiganjemo abacuruzi ba Me2U n'abakora muri farumasiMu gace kari imbere y'inyubako ya KCT na T2000 mu Mujyi wa Kigali rwagati hari haparitse ibinyabiziga byinshi mu gitondo cyo kuri uyu wa MbereUbuzima bwongeye kugaruka muri Kigali, ubu urujya n'uruza ni rwoseImodoka zitwara abagenzi nazo zasubiye mu mirimo zisanzuyeMuri Gare ya Downtown mu Mujyi wa Kigali rwagati, hashushanyijwe inziga abantu, bazajya bahagararamo mu gihe bategereje kwinjira mu modokaParking y'inyubako ikorerwamo ubucuruzi ya CHIC kuri ubu yuzuye imodoka nyuma y'igihe nta zikandagiramo
Ibitekerezo 0