Kuva kuwa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2016 kugera kuya 7 Gashyantare, U Rwanda ruzakira irushanwa ry’amakipe y’ibihugu ku bakinnyi bakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu rizwi nka CHAN.
Iri rushanwa riri mu yubahwa cyane kuri uyu mugabane dore ko rihuruza ibihangange mu mupira w’amaguru. Ryashyizwemo ingufu ku buryo bukomeye kugira ngo rirusheho kuzamura impano no kumenyekanisha abakinnyi bakiri bato bakina muri Afurika.
Ibihugu 16 byose biraba bihatanira kwegukana iki gikombe na sheki y’ibihumbi 750 by’amadorali ya Amerika asaga miliyoni 560 z’amafaranga y’u Rwanda.
U Rwanda nk’igihugu cyakiriye irushanwa rwakoze iyo bwabaga kugira ngo imyiteguro igende neza hubakwa ibibuga bishya hanasanwa ibyari bisanzwe.
Amafaranga agera kuri miliyari 16 na miliyoni 200 niyo ngengo y’imari yateganyijwe mu mikino ya CHAN. Agera kuri miliyari ebyiri azakoreshwa mu bikorwa byo kwakira abakinnyi no kubaha ibindi nkenerwa mu gihe Miliyari 14.2 yifashishijwe mu kubaka ibikorwa remezo.
Mu gihe hasigaye amasaha macye ngo iyi mikino itangire, ibibuga byose byamaze gutungana ku buryo n’ubu imikino yaba nta nkomyi.
Byose bisize amarange arimo amabara y’umuhondo, icyatsi ndetse n’ubururu nk’ibirango by’u Rwanda.
Mu mafoto: Guhera i Kigali kuri Stade Amahoro kugera i Rubavu ibibuga byaratunganyijwe
Stage Amahoro
Kuri Stade Amahoro ubu hari abana bari kwitoza uko bazaseruka bafite amaberendera y’ibihugu bigiye gukina. Imyiteguro yo gutunganya iyi stade yageze ku musozo dore ko n’ibyapa byamamaza iri rushanwa byamaze gushyirwa mu nkengero z’ikibuga.
Stade ya Kigali i Nyamirambo
Iyi sitade yaravuguruwe uhereye ku kibuga kugera mu byicaro no mu rwambariro rw’abakinnyi n’ahandi hose.
Stade ya Huye
Stade ya Huye yamaze kuzura ndetse yanatashwe ku mugaragaro aho Mukura VC na Amagaju ariyo makipe yaganuye iki kibuga mbere y’andi.
Iyi stade yashyizwemo ibyangombwa byose nkenerwa, ibikoresho bifasha mu isuku, amatara amurika mu ijoro ku buryo watoragura urushinge n’ibindi.
Stade ya Rubavu
Iyi Stade yakiniweho umukino wa gishuti wahuje u Rwanda na Cameroon ndetse n’uwaruhuje na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kuyitaha.
Aya mafoto ni ay’igihe u Rwanda rwanganyaga na Cameroon igitego kimwe kuri kimwe tariki ya 6 Mutarama 2016.
Amafoto: Faustin Nkurunziza – Rwanda Gov



















TANGA IGITEKEREZO