00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge kuri ‘cotex’ zakuriweho umusoro ariko igiciro cyazo kigakomeza gutumbagira

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 20 April 2025 saa 08:22
Yasuwe :

Ikusanyamakuru ryakorewe mu turere 15 two mu Rwanda ryagaragaje ko nubwo hari ingamba zitandukanye Leta yashyizeho zifasha mu gutuma igiciro cy’impapuro z’isuku z’abari n’abategarugori zizwi nka ‘cotex’ cyigonderwa na bose, abagore n’abakobwa cyane cyane bo mu cyaro bakigorwa cyane no kubona ubushobozi bwo kuzigura ibikomeje, gutera impungenge ku buzima bw’imyororokere yabo.

Ni ikusanyamakuru ryakozwe n’Umuryango wita ku Iterambere ry’Umugore n’Umukobwa (Save Generations Organization) ufatanyije n’indi miryango bakorana.

Ryakorewe ku bantu 352 bari hagati y’imyaka 12-24 n’ababyeyi bafite abana bari muri icyo kigero cy’abakobwa barabajijwe.

Abandi bakoreweho iryo kusanyamakuru barimo abatunganya n’abacuruza ‘cotex’, abarimu bashinzwe ibyumba by’abakobwa ku bigo by’amashuri n’abakozi bashinzwe serivisi z’abangavu ku mavuriro.

Mu byabonywe ni uko abo mu cyaro bakigorwa cyane no kwigondera ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango, ibituma hashobora kubaho ingaruka zitandukanye mu gihe isuku itimakajwe bya nyabyo.

Bishimangirwa n’Umuhuzabikorwa wa Save Generations Organization, Igihozo Mireille, uvuga ko “Nubwo hari ibyo Leta yakoze mu rwego rwo gufasha abakobwa kubasha kwigurira ‘cotex’ harimo gukuraho umusoro wa TVA kuri ibyo bikoresho mu 2019 ariko ibiciro ntibyigeze bihinduka kuva icyo gihe.”

Inzobere mu buzima bw’imyorokere bw’abagore n’abakobwa, Dr. Nzabonimpa Anicet, yavuze ko muri iryo kusanyamakuru basanze mu cyaro abagore n’abakobwa bake ari bo bakoresha ‘cotex’.

Ati “Abakobwa batubwiye ko ‘cotex’ zihenze cyane. Bavuga ko imwe igura hagati ya 1000 Frw na 1500 Frw mu zikoreshwa rimwe mu gihe izimeswa zo zigura hagati ya 10.000 Frw na 15.000 Frw. Ababyeyi bavuga ko hari abafite abakobwa benshi mu muryango ku buryo batababonera ayo mafaranga buri kwezi. Bamwe batubwiye ko n’iyo baziguze bazambara hari aho bagiye gusa ariko mu rugo bakikoreshereza ibitambaro.”

Dr. Nzabonimpa yavuze ko abacuruza ‘cotex’ bavuze ko na bo bazirangura zihenze bakemeza ko ikibazo cy’igiciro kikiri hejuru giterwa n’inganda zizitunganya.

Abo mu nganda zizitunganya babaijiwe impamvu batagabanyje igiciro kandi ‘cotex’ zarakuriweho TVA, Dr. Nzabonimpa avuga ko nta mpamvu ifatika bagaragaza.

Ati “Kuki Leta yigomwe imisoro ariko igiciro ntikimanuke. Abazikora bavuga ko n’ibindi biciro by’ibicuruzwa byazamutse ariko wabibutsa ko ‘cotex’ zakuruweho TVA bakabura icyo bakubwira. Na bo byitwa ko bagabanyije igiciro usanga nk’agapaki kajyagamo 12 bagashyiramo 10 akajyagamo 10 bagasigamo umunani ngo bagabanyije igiciro ku ipaki.’’

Mu byaba igisubizo cy’iki kibazo ku bakoze ikusanyamakuru bemeza ko Leta ikwiye gukurikirana ikamenya impamvu ingamba yashyizeho ngo igiciro cya ‘cotex’ kimanuke zitatanze umusaruro.

Ikindi ni uko hashyirwaho uburyo bwo korohereza abashaka gushinga inganda zikora ‘cotex’ zigakorerwa mu Rwanda ari nyinshi kuko kimwe mu bituma zihenda ari ko izikorerwa mu gihugu zikiri nkeya ku isoko.

Ni mu gihe n’indi miryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa basabwe kwigisha abantu muri rusange ko isuku mu gihe cy’imihango ari ingingo ikwiye kwitabwaho uko bikwiye.

Mu Rwanda habarurwa ko nibura abagore n’abakobwa bari hagati ya miliyoni eshatu n’enye bajya mu mihango buri kwezi.

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko iyo isuku yo mu gihe cy’imihango ititaweho uko bikwiye bishobora gutera izindi ndwara zitewe n’ibikoresho byakoreshejwe ndetse bikanatera ipfunwe abagore n’abakobwa bamwe bagasiba ishuri n’izindi gahunda zabo.

Umuhuzabikorwa wa Save Generations Organization, Igihozo Mireille yavuze ko igiciro cya 'cotex' kitigeze kimanuka kuva mu 2019 zakurirwaho TVA
Dr. Nzabonimpa Anicet yavuze ko muri ikusanyamakuru bakoze basanze mu cyaro abagore n’abakobwa bake ari bo bakoresha ‘cotex’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .