00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isomwa ry’urubanza rwa Gacinya Dennis ryimuwe

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 19 July 2018 saa 06:23
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, kuri uyu wa Kane rwasubitse isomwa ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo rwiyemezamirimo Gacinya Chance Dennis ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports akaba anakuriye ikigo cyitwa MICON, yari kwitaba urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwagombaga gusoma urubanza rwe kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018, gusa ari we cyangwa umwunganira mu mategeko nta wageze mu cyumba cy’urukiko.

Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, Twagiramungu Félicien, yavuze ko habayeho imbogamizi mu gufungura dosiye ikubiyemo ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga inzego z’ubutabera zihuriramo, IECMS (Integrated Electronic Case Management System), yanzura ko rusubikwa rukazasomwa ku wa 27 Nyakanga.

Ubushinjacyaha burega Gacinya ibyaha birimo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya ’uwo mwagiranye amasezerano ku murimo wakozwe.’

Ni ibyaha buvuga ko byakozwe mu masezerano sosiyete ye yagiranye n’Akarere ka Rusizi yo gushyira amatara ku mihanda muri ako karere, aho yagombaga gushinga amapoto 830 y’umuriro w’amashanyarazi ku kiguzi cya miliyoni 636 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko hagendewe ku mirimo yari amaze gukora, yishyuwe miliyoni 495 Frw nyamara ngo igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) n’Akarere ka Rusizi riza kugaragaza ko ibikorwa byakozwe byagombaga kwishyurwa miliyoni 242 Frw.

Mu iburanisha riheruka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem, yahamagajwe n’Urukiko Rusizi muri uru rubanza, rumusaba gutanga ubuhamya kuko ngo mu byo Gacinya aregwa harimo imirimo y’Akarere ahagarariye.

Mushyimiyimana yavuze ko yasanze Gacinya yarasinye amasezerano n’akarere kuko yinjiye mu kazi mu Ukuboza 2014 agasanga amasezerano yarasinywe mu Ugushyingo 2014.

Gusa yavuze ko Akarere kabonye imirimo iri kudindira maze ku wa 28 Nzeri 2015 bajya kureba ibyo bikorwa bya MICON Gacinya ahagarariye, babasaba gukosora ibyo yari yakoze maze Akarere kamuha iminsi 30 yo kubikosora ariko ntibyakozwe.

Gacinya yatawe muri yombi mu Ukuboza 2017 ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, nyuma y’ibikorwa byo gukoresha nabi umutungo wa leta byari byashyizwe ahagaragara na Komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC).

Gacinya yatawe muri yombi mu Ukuboza 2017 akekwaho icyaha cyo kubeshya uwo mwagiranye amasezerano, cyane cyane ku byerekeye ireme rw’ibyo yagombaga gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages