00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isomwa ry’uburanza rw’abarimo Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV ryasubitswe

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 22 December 2021 saa 03:42
Yasuwe :

Isomwa ry’urubanza ruregwamo Nsengimana Théoneste ufite Umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV n’abandi bantu barindwi b’abayoboke b’Ishyaka rya Dalfa Umurinzi ritaremerwa n’amategeko ryasubitswe.

Byari biteganijwe ko isomwa ry’urubanza rwabo ku bujurire bwaburanishijwe ku wa 16 Ukuboza n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge riba ku wa 21 Ukuboza 2021.

Saa Kumi n’imwe n’igice ni bwo Inteko y’Umucamanza umwe yinjiye mu cyumba cy’urukiko avuga ko isomwa ry’urubanza ryari riteganyijwe ryimuriwe ku wa 23 Ukuboza 2021 Saa Cyenda z’igicamunsi.

Nsengimana Théoneste areganwa na Sibomana Syvain, Nsengimana Hamad, Ndayishimiye Jean Claude, Nahimana, Marcel, Masengesho Emmanuel, Mutabazi Alphonse na Rucubanganya Alexis.

Aba bose bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ibyaha bitatu birimo icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’icyaha cyo kwangisha u Rwanda muri Leta z’amahanga.

Bose kuva batangira kuburana ifunga n’ifungurwa ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bahakana ibi byaha byose, ahubwo bagasaba ko urukiko rwabarekura kuko ifatwa ryabo ritubahirije amategeko.

Isomwa ry’uburanza rw’abarimo Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV ryasubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages