00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isoko ryo kugemurira abagororwa ryatanzwe nta piganwa ryagejeje bamwe mu nkiko

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 May 2013 saa 11:38
Yasuwe :

Ikibazo cy’isoko ritavuzweho rumwe ryo kugaburira imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Butare cyagejeje mu nkiko umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta (RPPA), Augustus Seminega n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye Vedaste Nshimiyimana. Bombi barashinzwa guha Entreprise Kubumwe Celeste isoko rifite agaciro ka Miliyoni 100 z’Amanyarwanda ritanyuze mu ipiganwa.
Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru kivuga ko tariki ya 1 Mata 2013, (…)

Ikibazo cy’isoko ritavuzweho rumwe ryo kugaburira imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Butare cyagejeje mu nkiko umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta (RPPA), Augustus Seminega n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye Vedaste Nshimiyimana. Bombi barashinzwa guha Entreprise Kubumwe Celeste isoko rifite agaciro ka Miliyoni 100 z’Amanyarwanda ritanyuze mu ipiganwa.

Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru kivuga ko tariki ya 1 Mata 2013, umuyobozi wa RPPA, Seminega yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw’Akarere ka Huye abusaba gutanga iryo soko hatabayeho ipiganwa.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi wa RPPA ntibyadushobokera, ariko hagati aho Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye yatangarije IGIHE ko ibaruwa yanditswe n’umuyobozi wa RPPA bayibonye ikaba yarabasabaga gukomeza icyo bita « Non Objection »; akaba ari uburenganzira butangwa bwo gukomeza gutanga isoko. Ibyo kugezwa mu nkiko avuga ko ntacyo abiziho.

Inkuru ifite aho ihuriye n’iyi

Indi nkuru ifitanye isano n’iyi yavugaga Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana ahakana kuba yaragize uruhare mu itangwa ry’isoko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 500 ryo kugaburira abagarorwa n’imfungwa; bivugwa ko ryahawe ku buryo bunyuranyije n’amategeko uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi ruzwi ku izina rya “Rwanda Agribusiness Industries” (RABI) rwahoze rwitwa“Kubumwe Enterprise”, ari na yo yahawe isoko rya Miliyoni 100 zigejeje Seminega na Nshimiyimana mu nkiko.

Ikibazo cy’isoko RABI yahawe hatabaye ipiganwa cyateje impagarara mu bakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) bivugwa ko hari n’abagera kuri 12 bakurikiranwe ngo batange ibisobanuro.

Ingingo ya 28 y’itegeko rigenga amasoko ya Leta iteganya ko Urwego rutanga isoko rutangariza abantu bose bifuza gupiganira isoko nk’uko biteganwa n’iri tegeko. Iyo agaciro k’isoko ry’ibigemurwa, imirimo cyangwa serivisi bipiganirwa kangana n’agaciro kagenwa n’amabwiriza agenga amasoko, Urwego rutanga isoko rutanga itangazo rihamagarira ipiganwa nibura mu kinyamakuru kimwe gisomwa n’abantu benshi no ku rubuga rwa Interineti iyo ruhari.

Mu itangwa ry’iryo soko nk’uko bigaragara iyo ngingo ikaba yarirengagijwe. Kuba ritaranyuze mu ipiganwa, RCS yavugaga ko byatewe n’uko ntawundi wari ufite ubushobozi bwo gupiganwa bituma RABI ifatwa nk’icyo bita « Single sourced » mu itangwa ry’amasoko.

Leta ihombera mu masoko atangwa nabi

Nk’uko imibare ibigaragaza Leta y’u Rwanda ihomba za Miliyari z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’amasoko atangwa atanyuze mu muco.

The East African itangaza ko amafaranga Leta yahombye bitewe n’itangwa ry’amasoko atanyuze mu mucyo hagati ya 2011 na 2012 angana na Miliyari imwe n’igice y’amanyarwanda. Hagati ya 2009 na 2012, Leta yahombye angana na Miliyari 9.7 bitewe n’impamvu yavuzwe haruguru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages