Uyu mukobwa ubarizwa mu kigo cy’Abanya-Nigeria gifasha abanyempano batandukanye, One Percent International MGT, yagizwe ambasaderi mu kwizihiza umunsi w’Abanyamerika wahariwe abari n’abategarugori bari muri siyansi.
IAWPA ikora ibikorwa bitandukanye bigamije gusakaza amahoro mu batuye Isi, ushyiraho ba ambasaderi baba bakora ibikorwa byo kwita ku babaye barimo imfubyi, abapfakazi n’abashaje batishoboye.
Abinyujije ku mbuga nkorambaga, Alliah Cool yavuze ko anejejwe no kuba yagizwe ambasaderi yemeza ko iyi ari inzira igera ku ntsinzi ye.
Ati “Urugendo rungeza ku ntsinzi rwabaye rurerure ariko ndashima Imana ingejeje ku ntambwe ishimishije yo kuba ambasaderi wa UN ushinzwe amahoro.”
Uyu mwanya Alliah yashizwemo usanzwemo abandi bantu bafite amazina akomeye nka Perezida wa Liberia, George Weah Guverineri w’Intara ya Imo n’abandi.
Alliah Cool yakinnye muri filime zitandukanye zirimo Rwasa. Ubu akaba afite iye yise Alliah The Movie.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!