00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’ubwiyongere bw’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 17 May 2025 saa 07:32
Yasuwe :

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bibona neza amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda ndetse mu myaka itanu ishize, iki gihugu ni cyo cyaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda.

Nko mu 2024, ishoramari rituruka muri icyo gihugu ryinjira mu Rwanda ryari miliyoni 460$, aho bwarushije iryaturutse mu Buhinde ringana na miliyoni 445$.

Mu 2023, iri shoramari ryari miliyoni 79.1$, rivuye kuri miliyoni 182.4$ mu 2022 na miliyoni 357.7$ mu 2021 na miliyoni 282$ mu 2020.

Muri rusange, muri iyi myaka itanu, u Bushinwa bwaje imbere y’ibindi bihugu mu guturukamo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda inshuro enye zose.

Muri rusange, iri shoramari rimaze gutanga imirimo igera ku bihumbi 18 ihoraho, ibishimangira akamaro rigira mu gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo gukirigita ifaranga.

Inzego zakunze kwakira ishoramari rinini rikomoka mu Bushinwa zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ikoranabunga, ibijyanye no gukwirakwiza amashusho, ubwubatsi, ibiribwa, imyambaro, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi buciriritse n’izindi nzego zitandukanye.

U Rwanda kandi ntirwungukira gusa mu kwakira ishoramari rikomoka mu Bushinwa, ahubwo rukomeje no kongera ingano y’ibicuruzwa rwohereza muri icyo gihugu.

Nk’ubu hagati ya 2021 na 2024, ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byavuye kuri miliyoni 16$ bigera kuri miliyoni zirenga 100$ mu gihe cy’imyaka ine gusa, aho byikubye inshuro zirenga eshanu zose.

Mu 2024 gusa, ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byiyongereyeho 29.5%.

Ibi binajyana no kwiyongera kw’agaciro k’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda, karenze miliyari 1,6$ mu 2024, kavuye kuri miliyoni 742$ mu 2021.

Ni iki gikurura ishoramari ry’Abashinwa mu Rwanda?

Umujyanama mu by’Ubukungu muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Zhiaiang, ashimangira ko politiki y’u Rwanda ari yo shingiro ry’icyizere rukomeje kugirirwa n’abashoramari.

Uyu mugabo umaze amezi 15 mu Rwanda, avuga ko mu mpamvu yabonye zituma Abashinwa bahagurukira gushora imari mu Rwanda harimo “Icyizere cyo gushora mu Rwanda gituruka kuri politiki y’u Rwanda ndetse na gahunda yo guteza imbere ubukungu mu Rwanda.”

Yagaragaje ko iterambere ry’u Rwanda n’u Bushinwa ari igihamya cy’uko umutekano na politiki ihamye igamije kuvana abaturage mu bukene, ari ingenzi cyane mu gukurura ishoramari no kubaka ubukungu burambye.

Ati “Amateka yerekana ko kugira ngo habeho iterambere, hakenerwa gushimangira umutekano w’igihe kirekire ndetse no gushyiraho inzego z’umutekano zihamye.”

Yavuze ko iyo politiki y’igihugu imeze neza, n’iterambere ryihuta, bigatuma gahunda z’iterambere z’igihe kirekire zishobora gushyiraho ndetse zikagerwaho. Ati “Ibanga rya byose ni ubuyobozi bwiza.”

Uyu mugabo yashimangiye ko hari ibintu u Bushinwa n’u Rwanda bihuriyeho, bigatuma byumva ingingo nyinshi kimwe. Izo ngingo zirimo kutihanganira imikorere mibi irimo ruswa, guharanira ubusugire bw’igihugu, guha ikaze abifuza gukora ubucuruzi, abaturage bakunda umurimo n’ibindi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa biherutse gushyiriranaho imisoro ku bicuruzwa, ishobora kuzagira ingaruka mu minsi iri imbere.

Uyu mugabo yavuze ko ibihugu bikwiriye gushyira hamwe mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga, aho kugira ngo ibihugu bibe nyamwigendaho, kuko ibi ari byo bituma iterambere rigerwaho ku rwego mpuzamahanga.

Gao yavuze ko iyo abantu bavuga ko u Bushinwa bushuka ibihugu bya Afurika, bukabiha amadeni bitazashobora kwishyura, ari igitutsi ku Banyarwanda bagaragazwa nk’abadashoboye kwifatira ibyemezo bibakwiriye, ashimangira ko uwo mugambi ugamije gutesha agaciro ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bushinwa.

Ikigo cya Carcarbaba gikora ubucuruzi bw’imodoka ni rimwe mu ishoramari ry’Abashinwa riri mu Rwanda
Ibicuruzwa by’u Rwanda byiganjemo ikawa n’icyayi nabyo bikomeje kugera ku isoko ry’u Bushinwa ku bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages