Ishusho y’inyungu u Rwanda rukura mu bucuruzi rukorera muri Congo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 Kanama 2020 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni rimwe mu masoko akomeye y’ibicuruzwa bituruka mu Rwanda, ni mu gihe kuko iki gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 81 kandi abenshi bakaba bari mu mijyi ihana imbibi n’u Rwanda.

Ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Congo bushimangirwa n’uko umupaka uhuza ibihugu byombi uzwi nka ‘La Corniche’ ari umwe mu yihoraho urujya n’uruza rw’abantu.

Uyu mupaka ku munsi unyuraho abantu bari hagati y’ibihumbi bine n’ibihumbi bitanu, batari mu butembere nk’uko bikunze kugenda mu bihugu byateye imbere, ahubwo abenshi muri aba ni abakora ubucuruzi butandukanye baba bambukana ibicuruzwa babikura mu gihugu kimwe babijyana mu kindi.

Ku ruhande rw’u Rwanda abaturage bagaragara muri ubu bucuruzi cyane ni abo mu turere twa Rubavu, Rusizi na Nyamasheke, bohereza muri RDC ibicuruzwa birimo amagi, inyama, imboga n’imbuto.

Ubu bucuruzi ntibukorwa ku rwego rw’abaturage gusa, ahubwo bukorwa no ku rwego rw’igihugu cyane ko Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2020, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yari iri ku mwanya wa Kabiri ku Isi mu bihugu bikorana ubucuruzi bufite agaciro kanini n’u Rwanda.

Iyi mibare yerekana ko mu gihembwe cya mbere cya 2020 ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byari bigeze ku gaciro ka Miliyoni 1221.07$.

Ni amafaranga yazamutse ku kigero cya 29% ugereranyije n’ayo igihugu cyari cyinjije mu gihembwe cya mbere cya 2019.

Mu bihugu biza ku isonga mu byo u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi ku mwanya wa mbere hari Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho mu gihembwe cya mbere cya 2020 cyari kimaze koherezayo ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 118.26$.

Igihugu cyiza ku mwanya wa kabiri ni icy’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho mu gihembwe cya mbere cya 2020 cyoherejeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 19.80$.

Raporo ku mahirwe ari mu gucuruza na Congo yakozwe n’inzobere mu bucuruzi mpuzamahanga Dr Aaron Ecel igaragaza ko ibyo u Rwanda rwohereza muri Congo byiyongera kurenza uko iby’ibindi bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba byiyongera.

Iyi raporo ya Dr Aaron Ecel, igaragaza uko amafaranga u Rwanda rukura mu bicuruzwa rwohereza muri Congo agenda yiyongera uko imyaka iza indi igataha.

Mu 2012 agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwoherezaga muri Congo kabarirwaga muri miliyoni 109,300$, mu 2013 karazamutse kagera kuri miliyoni 114,991$, mu 2014 yageze kuri miliyoni 153,607$.

Uyu mubare w’amafaranga u Rwanda rukura mu bicuruzwa rwohereza muri Congo wakomeje kwiyongera kugera aho byageze mu 2018 rwinjiza Miliyoni 337.443$, aya mafaranga muri 2019 yarazamutse agera kuri miliyoni 376.71$.

Mu byo u Rwanda rwohereza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byazamuye agaciro harimo imyenda n’ibindi bijyanye nayo, aho imibare yerekanaga ko mu 2016 rwoherezagayo ibifite agaciro ka miliyoni 4.7$ gusa, mu 2018 kakaza kuzamuka kagera kuri miliyoni 15.4$.

Uretse ibijyanye n’imyenda mu bindi bicuruzwa u Rwanda rwohereje muri Congo mu 2018 harimo ibikomoka kuri Peteroli bifite agaciro ka miliyoni 108.4$, umuceri ufite agaciro ka miliyoni 32.5$, Ingano zifite agaciro ka miliyoni 28.6, ibikomoka ku matungo, imboga n’amavuta bifite agaciro ka miliyoni 17.5$ n’amamesa afite agaciro ka miliyoni 17.5$.

Mu bindi u Rwanda rwohereje muri Congo mu 2018 harimo isukari n’ibiyikomokaho bifite agaciro ka miliyoni 6.1$, ingano y’amafaranga yazamutseho miliyoni 4.8 uvuye mu 2016.

Mu byo u rwanda rugurisha muri Congo harimo ibyo rwikorera nibyo rugurishayo narwo rwabikuye mu bindi bihugu.

Agaciro k’ibyo u Rwanda rwacuruje muri Congo mu 2019

Igiteranyo mbumbe cy’amafaranga u Rwanda rwakuye mu bicuruzwa rwohereza muri Congo mu 2019 kigera kuri Miliyoni 376.71$.

Ku isonga mu bicuruzwa byinjirije u Rwanda akayabo haza ibijyanye n’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli byinjije agera kuri miliyoni 113.43$, hagakurikiraho ibikomoka ku matungo, imboga n’amavuta, byinjije asaga miliyoni 37.48$, ndetse n’ibijyanye n’amafu byinjije miliyoni 33.60$.

Mu bindi byinjirije u Rwanda amafaranga menshi harimo ibinyampeke, imyenda n’ibindi bikoze mu bitambaro, isukari, ibikoresho by’ikoranabuhanga, umunyu n’amasabune.

Buri mwaka u Rwanda rwinjiza akayabo k'amadorali rukuye mu bicuruzwa rugurisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .