Ishuri Unique Academy ryafunzwe mu ntangiriro za Gashyantare 2018 nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, yahagiriye areba imiterere yaryo.
Unique Academy yari yabujijwe gukora mu gihe hari hakomeje ubugenzuzi bwo kureba niba ikwiye guhabwa ibyangombwa byuzuye. Ikimara guhagarikwa abanyeshuri basabwe gushaka aho bakomereza amasomo.
Nyuma y’igenzura ryakozwe, iri shuri ryemerewe gukomeza gutanga amasomo nyuma yo gusanga ibyo ryasabwaga birimo kubaka igikoni kirimo amakaro, inzu y’abahungu yo kuryamamo, no kongera mudasobwa mu cyumba cy’ikoranabuhanga byarashyizwe mu bikorwa nk’uko bigaragara mu ibaruwa iriha uburenganzira yasinywe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, WDA.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, mu kiganiro yagiranye n’ababyeyi n’abarezi mu Karere ka Kamonyi, ku wa 16 Gashyantare 2018 yavuze ko ishuri ryari ryahagarikiwe amasomo ngo rikosore ibitaragendaga hagamijwe gushakira abana uburezi bufite ireme.
Yagize ati “Turabashimira ko twabasabye gukosora ibitari byuzuye kandi biri mu nshingano kuzuza ibisabwa mu kubahiriza amategeko no kurengera abana.”
Abanyeshuri biga muri Unique Academy TVET bishimiye ko ishuri ryakomorewe bakaba bemerewe gukomeza amasomo yabo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abagarukaga ku ishuri bagaragaje ko biteguye kwiga bashyizeho umwete.
Umubyeyi Edwige yashimiye inzego z’uburezi zitahwemye gukurikirana no gukemura ibibazo by’ishuri.
Rukundo Frank we yavuze ko bari bahangayitse bakeka ko amasomo yabo ashobora kudindira cyane ku barangiza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye. Yagaragaje icyifuzo cyo gufashwa kwiga mu kiruhuko ngo bakoreshe igihe bataye.
Umuyobozi wa Unique Academy TVT, Ntezirizaza Jean yahamije ko nta ngaruka zikomeye zizaba ku ishuri dore ko abarimu biteguye gukomeza akazi ngo hatagira igihungabana ku masomo.
Ishuri Unique Academy ritanga amasomo ajyanye n’ubukerarugendo, ubwubatsi ndetse n’ibaruramari, yose agomba gukomeza kwigishwa.
Inkuru bifitanye isano: Muhanga: Minisitiri w’Uburezi yahagaritse ishuri Unique Academy



















TANGA IGITEKEREZO