Iri shuri ryatangiye mu 2007 rifite imyigishirize yo ku rwego mpuzamahanga, ituma ababyeyi bahafite abana bavuga ko basigaye bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi iri shuri ritangiye gutanga uburezi byabaye kuya 30 Kamena 2017.
Mutagoma Madina Djuma yavuze ko umwana we uharererwa afite itandukaniro n’abiga ahandi kuko haba mu mivugire cyangwa mu mikorere abahiga.
Yagize ati “Uburyo bita ku mwana ni ibintu bafitiye uburambe, ubona ko bareba icyo akunda bakagenda bakizamura, bashakisha abarimu babishoboye bagakurikirana umwana umwe ku wundi. Ntabwo bakurikirana abana mu kivunge, ibyo byose bituma tubona ko bafite gahunda yo guteza imbere uburezi bufite ireme nyaryo.”
Ibyo Madina avuga bishingiye ku gukurikirana umwana no kumenya icyo akunda, bakura kuri Porogaramu babaye aba mbere kuyishyira mu ishuri bita ‘Kuder’, ituma hamenyekana icyo umwana ashoboye ndetse aziga akazaba ari byo azanakora mu minsi iri imbere.
Umuyobozi wa Mother Mary Complex, Rwabigwi Cyprien, yavuze ko bimakaje kwigisha amasomo ari ku rwego mpuzamahanga kugira ngo aho bazajya hose bazajye bisanga mu bandi.
Yagize ati “Twatangiye dufite gahunda y’igihugu uyu munsi tugeze mu ruhando mpuzamahnga aho turi mu irushanwa n’Isi yose kuko dufite porogaramu mpuzamahanga izwi nka Cambridge n’indi y’Abafaransa yigishwa mu mashuri y’incuke, kugira ngo abana bacu bazamuke badategwa mu ndimi, aho yajya hose ku isi abe yisanga.”
Yavuze ko ireme ry’uburezi ryaho ari nta makemwa kuko ngo uburezi bafite bwubakiye ku cyerekezo bihaye cyo guha Abanyarwanda uburezi buhamye.
Ati “ Dufite uburezi budashingiye ku bumenyi gusa (science) ahubwo bushingiye ku burere. Icyo kintu twaragitekereje turavuga ngo ni gute dushobora gushyiraho uburezi bubereye Abanyarwanda kandi tubutanga ku giciro gito.”
Ishuri Mother Mary school Complex ryatangiye mu 2007 ryitwa Complexe Scolaire Les Petits Poussins, ritangira ari iry’incuke ariko riza kongerwa. Ubu rifite abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bose hamwe bagera kuri 350.



















TANGA IGITEKEREZO