Ku cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015, ni bwo abanyeshuri 208 barangije amasomo y’ubukanishi mu ishuri EMVTC-Remera bazaba bashyikirizwa impamyabushobozi.
Nyuma y’icyo gikorwa, iri shuri rizaba rishyize ku isoko ry’umurimo abakozi bagera kuri 400, mu gihe abandi banyeshuri 230 bagikurikirana amasomo.
Abanyeshuri barangije muri iryo shuri, 80% babonye imirimo cyane cyane ijyanye n’ubukanishi, abandi bakomereje amasomo yabo mu mashuri yisumbuyeho.
Ubwo hazaba hatangwa izo mpamyabushobozi kuwa 2 Kanama 2015, iryo shuri rizanaboneraho kumurika ibikorwa byaryo, birimo imodoka mfashanyigisho zikorwa n’abanyeshuli baryigamo.
Izo modoka zikorwa mu byuma byashaje by’izindi modoka, hakavamo imodoka igenda ariko igakoreshwa mu kwiga ubukanishi bw’ubunyamwuga.
Uburezi bushingiye ku bumenyingiro ni imwe muri gahunda leta y’u Rwanda ishyize imbere, kuko byagaragaye ko ituma kugera ku iterambere rirambye bishoboka kandi rikanihuta.
Aha bigashingira ku mpamvu z’uko amasomo atangwa mu gihe gito kandi umunyeshuli akayarangiza ashoboye gukora, yanahisemo umwuga agendeye ku mirimo ihari kandi ikenewe.



















TANGA IGITEKEREZO