Byagarutsweho mu nama mpuzamahanga iri kwiga ku iterambere ry’urwego rw’ubuzima iri kubera mu Rwanda izwi nka The Africa Health International Conference Agenda ,AHAIC 2025, aho yahuje abarenga 1400 baturutse mu bihugu 56 byo hirya no hino ku Isi.
Mu bitabiriye iyo nama harimo abantu 51 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 40 baturutse muri Afurika y’Epfo, 20 baturutse mu Buhinde, 29 bo mu Bwongereza, 309 bo muri Kenya, 160 bo mu Rwanda, 74 bo muri Ethiopia, 42 bo muri Nigeria, 50 bo muri Uganda n’abandi batandukanye.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikeneye kubaka urwego rw’ubuzima rutajegajega binyuze mu gukora ishoramari muri urwo rwego.
Ati “Icya mbere ni ishoramari mu rwego rw’ubuzima, turi mu bihe bigoye aho urwego rw’ubuzima ruri kugirwaho ingaruka mu buryo bwo kubona imari. Turi kubona imishinga yita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, kurwanya malaria no guhangana n’izindi ndwara ihagarikwa bya hato na hano n’abaduteraga inkunga.”
Yakomeje ati “Biragaragara ko bishobora gukomeza kandi dukwiye kuba twiteguye ku buryo n’iyo ibyo byabaho, twaba dufite amahitamo…ukuri ni uko ibyo byemezo bitunguranye bizagira ingaruka by’umwihariko ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere ariko dufite uburyo kandi dufite ubushake bwo guhangana n’ingaruka zabyo ku baturage bacu.”
Yagaragaje ko ibyo bikwiye gutera imbaraga ibihugu bya Afurika, bikareba icyo bishobora gukora bidashingiye gusa ku nkunga z’ahandi.
Yashimangiye ko urwego rw’ubuzima muri Afurika rukwiye kongera kubakwa bushya hagamijwe kwigira no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bikigaragara muri uru rwego.
Yerekanye ko ibihugu bya Afurika bikwiye kugira amahitamo meza mu kureba ibyo bashobora gushyiramo imbaraga mu gihe inkunga z’amahanga zahagarara no guharanira ko ingaruka zabyo ziba nke.
Dr. Nsanzimana yavuze kandi ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira imbere gahunda zo guhangana n’indwara zikomeje kwiyongera.
Ati “Nubwo kwiyongera kw’indwara gukomeje kuba umutwaro, tugomba guhangana nazo kandi neza. Kandi niba dutekereza ko aho twakuraga inkunga amayira ari gusibwa, dushobora kwishakamo uburyo bwo kubona amafaranga cyangwa se gushaka abandi bafatanyabikorwa bafite ubushake kandi babibona nk’ibintu by’ingenzi gushora imari mu kurengera ikiremwamuntu.”
Yanagaragaje kandi ko mu kwishakamo ibisubizo, ibihugu bishobora kureba uko byakwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima kandi byatanga umusaruro.
Umuyobozi Mukuru wa AMREF Health Africa, ari nayo yateguye iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, Dr. Githinji Gitahi, yavuze ko Abanyafurika badakwiye kugira agahinda n’ikiniga cy’ihagarikwa ry’inkunga z’amahanga ahubwo bikwiye kubabera impamvu muzi yo gushaka igisubizo kirambye.
Ati “Uyu munsi ntitugomba kugira ikiniga nk’abari gushyingura muri iyi nama, kuko urwego rw’ubuzima rwacu ntirwapfuye ngo turushyingure. Ni byo rwakomerekejwe n’utwo tuntu dutoya twatekerezaga n’ubundi mu nzira tugenda ariko tuzi icyo tugomba gukorera sosiyete yacu. Ntekereza ko ikintu cy’ingenzi dukwiye kwitaho atari ukureba uko ibigo byacu bizakomeza kubaho ahubwo ni ukureba icyo twakorera abaturage bacu binyuze mu bufatanye.”
Ku rundi ruhande Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, witabiriye inama akoresheje ikoranabuhanga, yagaragaje ko bazakomeza gufatanya n’ibihugu bya Afurika mu kubaka no guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Yakomeje asaba ibihugu bya Afurika gukorera hamwe hagamijwe kongera ishoramari mpuzamahanga n’iry’imbere mu gihugu mu kubaka urwo rwego rutajegajega.








Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!