00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishobora gutera ’paralysie’ cyangwa ugacibwa urugingo: Sobanukirwa indwara yo kuvura gukabije kw’amaraso

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 June 2026 saa 06:54
Yasuwe :

Indwara yo kuvura gukabije kw’amaraso ni imwe mu zo abantu badakunze kugiraho amakuru menshi ariko ifite ingaruka zikomeye ku mubiri kuko uretse kuba ishobora gutera urupfu nk’izindi zose zitavuwe uko bikwiye, ishobora no gutuma umuntu agira ’paralysie’ cyangwa igice cy’umubiri kigakurwaho.

Muri Podcast y’ibitaro bya CHUK itambuka mu muyoboro wa YouTube, Dr. Uwizeyimana Gilbert yasobanuye ko ubundi kuvura kw’amaraso ari ikintu gisanzwe kiri mu bigize ubwirinzi bw’umubiri.

Nubwo indwara yitwa kuvura gukabije kw’amaraso, ubusanzwe n’ubundi aba ateye mu buryo buyemerera gutembera mu mitsi adafashe noneho uko kuvura mu buryo bw’ubwirinzi na byo bikaba ikindi gikorwa ubwo kiba kubera impamvu.

Dr. Uwizeyimana yasobanuye ko izo mpamvu zituma amaraso avura mu buryo busanzwe bidateye ikibazo ari ibikomere byo ku mubiri ndetse n’utundi dukomere duto umuntu atumva tubera imbere mu mitsi itwara amaraso tukanikiza.

Ati “Ku muntu usanzwe udafite ikibazo amaraso aba ateye mu buryo iyo avuye abasha guhita avura agakama kandi ntanavure bitari ngombwa. Ibyo bigenzurwa n’uburyo bwitwa ‘hemostasis’. Iyo rero muri ubwo buryo havutse ikibazo ni bwo amaraso ashobora kuvura bikabije.”

Iyo amaraso avuze muri ubwo buryo busanzwe icyo bikemura ni uko ahagenda make cyane cyangwa agahagarara niba ari nk’igikomere cy’inyuma ku mubiri cyangwa utwo dukomere duto tw’imbere mu miyoboro akongera gucamo twakize.

Kugeza aho kuvura kw’amaraso nta kibazo kirazamo kuko ubwo ari uburyo busanzwe umubiri ukoramo ndetse na ya ndwara yo kuvura gukabije kw’amaraso iba itaraza.

Dr. Uwizeyimana yasobanuye ko ubundi kuvura gukabije kw’amaraso bitakumvikana nko kuba amaraso ari mu mubiri wose yafashe kurusha uko yari asanzwe ameze, ahubwo bibera mu gace runaka kavutsemo ikibazo aho bwa buryo bwa ‘hemostasis’ bukora igisa n’ikibumbe cy’amaraso afashe kurusha andi noneho agasa n’afunze umuyoboro andi yanyuragamo ntabashe gukomeza cyangwa hagakomeza make cyane.

Iyo ‘hemostasis’ ntiba igenewe kumara umwanya aho yafunze kuko iyo ikibazo yari igamije gukemura cyamaze gukemuka, mu buryo karemano umubiri urayisenya amaraso akongera agakomeza nk’ibisanzwe.

Ikibazo rero kiba iyo ubwo buryo bwa ‘hemostasis’ bukemura ikibazo mu gihe habayeho gukomereka butavuyeho kandi ikibazo cyamaze gukemuka.

Ati “Ikibazo cyo kuvura gukabije kw’amaraso kibaho iyo bwa buryo bwo guhagarika amaraso butavuyeho ahubwo ibibugize bigakura bikagenda bifunga umutsi amaraso ntatembere.”

Ibyo na byo biba mu buryo bubiri aho ibigize ubwo buryo bwo guhagarika amaraso bikura ariko bihereye aho byatangiriye ariko habaho n’ubwo hacitseho igice kimwe kikajya gufunga umutsi w’amaraso ahandi na ho ntabashe kuhegenda.

Birumvikana rero ko uburwayi bushingiye ku kuba amaraso atari gutembera bigahita bibyara ingaruka zishingiye ku kuba igice amaraso yari ari kujyamo kitari kuyabona.

Ibimenyetso bigaragaza umuntu ufite ikibazo cyo kuvura gukabije kw’amaraso ni ukubabara mu gice byabereyemo nyuma icyo gice kikabyimba bikagaragara inyuma bitewe n’amazi agenda ava mu nzira z’imitsi ajya inyuma yayo rimwe na rimwe wanahakora ukumva harashyushye.

Ibindi bimenyetso bishingiye ku buryo bw’ukuvura gukabije kw’amaraso kwabayeho kuko hari igihe bibera mu gice runaka nko ku kaguru ingaruka zikumvikana aho byabereye ariko mu gihe byabereye aho umutsi ujyana amaraso mu gace runaka utangirira ubwo icyo gice cyo kigira ikibazo.

Ati “Amaraso kuko kimwe mu biyarimo ari ‘oxygen’ ubwo iyo atari kujya mu gice runaka gishobora gutangira kuma kikagenda kiba umukara ndetse iyo birengeje amasaha 24 hari igihe kuvura icyo gice bitabashoboka tukagica.”

Yakomeje ati “Iyo byabaye ku mitsi ijyana amaraso mu bwonko byo biba ari ibindi bindi kuko niba ayo maraso yajyaga mu gice cy’ubwonko gishinzwe gukoresha akaboko ubwo ntikongera gukora gacika intege burundu. Mu bwonko bishobora no kugera ubwo imitsi yabwo iturika iyo bibaye mu mitsi igarura amaraso.”

Iyo kuvura kw’amaraso bikabije kandi bibaye mu bihaha umuntu atangira guhumeka nabi umwuka ukagenda umubana muke.

Uko iyo ndwara ivurwa, kwa muganga bakoresha imashini zabugenewe zireba imbere mu mubiri by’umwihariko bakareba mu mitsi ariko bashobora no kureba mu zindi ngingo aho amaraso yavuriye bikabije ikavurwa igakira ariko iyo bikozwe nta gice kirahagarika gukora burundu.

Uwo muganga yavuze ko kugira ngo iyo ndwara ivurwe kare bisaba ko umurwayi agera kwa muganga nibura bitararenga amasaha atandatu amenye ko afite icyo kibazo.

Ibitera iyo ndwara ni nk’igihe umuntu amaze igihe aryamye nko mu gihe arwaye umubiri we atawukoresha cyane ariko hakaba n’indi miterere y’amaraso yongera ibi byago.

Ikindi gikunze kugaragara ku bayirwaye, Dr. Uwizeyimana yavuze ko ari uruhererekane rwo mu muryango aho iyo hari uwigeze kuyirwara mu muryango haba hari ibyago byinshi ku bandi ku buryo ari na ngombwa bajya kuyisuzumisha mbere.

Indi ngamba yo kuyirinda ni ukwirinda ibitera umubyibuho ukabije kuko usanzwe wongera byago by’indwara nyinshi ndetse no kwirinda kunywa itabi.

Sobanukirwa indwara yo kuvura gukabije kw’amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages