Akarere ka Bugesera ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Uburasirasuba, ndetse ibarura rusange ry’abaturage riheruka rya 2022, ryagaragaje ko gatuwe n’abarenga ibihumbi 551.
Kari kwihuta mu iterambere, bijyanye n’abahashora imari, abahatura n’ibigo bya leta bikabarizwamo, icyakora mu myaka yo ha mbere kafatwaga nk’ahadaturwa n’ibindi byinshi abazi amateka yaranze u Rwanda bibuka.
Icyakora ubu byarahindutse kuko Bugesera ibumbatiye imishinga minini mu gihugu, harimo Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, kiri mu bya mbere mu Karere, aho kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani ku mwaka n’imizigo ya toni ibihumbi 150.
Harimo Ishuri Rikuru ryigisha ibyo guteza imbere Ubuhinzi (Rwanda Institute for Conservation - RICA) ryashinzwe n’umushoramari w’Umunyamerika, Howard G. Buffet, ibigo nka Ntare Louisenlund School n’ibindi.
Ntiwakwibagirwa Icyanya cyahariwe inganda cya Bugesera, kizuzura kibarirwa ishoramari rya miliyoni 400$, kikagira inganda 75 zifite ubushobozi bwo guha akazi abakozi bagera ku bihumbi 45.
Akarere ka Bugsera gafite n’amahoteli atandukanye nka La Palisse Nyamata yubatse mu Murenge, Palast Rock iherereye mu Murenge wa Nyamata, na none na La Palisse Gashora, imihanda mishya n’ibindi.
Ni iterambere rikomeje ritangazwa n’abatuye ndetse n’abasura aka karere gaherereye mu birometero 15 uvuye mu Mujyi wa Kigali.
Umwe mu batuye mu Karere ka Bugesera witwa Muyango Jean Damascene Ati “Bugesera uyu munsi uhasanga inzu zigezweho n’ibikorwaremezo byinshi. Mbere nk’amashuri n’amavuriro byari kure, ubu byegerejwe abaturage. Twishimira iterambere ryacu.”
Rwiyemezamirimo witwa Rugirangoga Innocent, yavuze ko ibikorwaremezo biri kuhagezwa bifungura amahirwe mashya ku bantu bahatuye ndetse n’abahagana.
Ati “Turateganya kwagura ibikorwa byacu kugira ngo dufashe abatugana bagera aha kubona aho baruhukira, ibyo kunywa no kurya. Mu myaka mike iri imbere, iterambere rizaba rigeze ku rwego rwo hejuru.”
Ba mukerarugendo basura Akarere ka Bugesera na bo ntibasiba kugaragaza ko batangazwa n’ibintu byinshi byiza bimaze guhinduka muri aka karere kari ku buso bwa kilometero kare 1337.
Umwe mu baturage baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangajwe n’imihanda iri mu mirambi ya Bugsera, yishimira uburyo yakiriwe muri hoteli n’ahantu heza ho kuruhukira yagiye asura.
Ati “U Rwanda rwarahindutse cyane mu myaka 30 ishize, kandi iterambere rigaragara muri Bugesera ni urugero rwiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abaturage kwakira neza iterambere ribagezwaho aho kurihunga, rikabafasha kubaho neza.
Ati “Ahubwo aho kugurisha ubutaka bwose, wakungukira mu bikorwaremezo byubatse hafi yawe. Urugero, kaburimbo n’ibikorwaremezo bizanwa n’iterambere bikomeza kugirira akamaro abaturage b’aho bihereye.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!