Aba banyeshuri bakiriwe mu cyiciro cya kabiri cya ‘Equity Leaders Programs’ gahunda y’iyi banki ifasha abanyeshuri bo mu bihugu ikoreramo batsinze cyane kurusha abandi.
Buri hantu Equity Bank ifite ishami hatoranywa umuhungu n’umukobwa batsinze neza, bagahabwa imenyerezamwuga ryishyurwa muri Equity Bank ndetse no gufashwa kubona aho bakomereza amasomo muri kaminuza mpuzamahanga.
Iyi gahunda mu Rwanda yatangiye mu 2021 igera ku banyeshuri 32 gusa, muri Kenya ho yatangiye mu 1998 ikaba yarashyizweho mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gutoza abayobozi b’ejo hazaza.
Kuri iyi nshuro hatoranyijwe abanyeshuri 34 bagize amanota menshi mu mashami atandukanye kuri ubu bakaba bagiye gukora imyenyerezwa mu mashami atandukanye y’iyi banki kandi bahembwa.
Aho bahabwa amahugurwa ashingiye ku nkingi iyi gahunda igenderaho arizo kongera ubumenyi, kugendana n’igihe, guhanga udushya no kwitangira abandi.
Bamwe mu bahawe aya mahirwe bavuze ko iki ari ikintu cyabanejeje cyane kuba iyi banki yabahaye umwanya wo kwimenyereza isoko ry’umurimo ndetse no kuba izabafasha kugera ku nzozi zabo binyuze muri kaminuza mpuzamahanga.
Umuhoza Solange ni umwe mu bujuje ikizamini cya Leta, nyuma y’urugendo rutoroshye yanyuzemo mu myigire ye kubera ubushobozi buke bw’umuryango we, yavuze ko aya ari amahirwe akomeye agiye kubyaza umusaruro.
Ati “Nize bigoranye cyane kubera ubushobozi buke ariko narakomeje kuko nifuzaga kuba umusemburo w’impinduka muri sosiyete, ndangiza mfite amanota meza.”
Yakomeje ati “Iyi gahunda ya Equity Bank iranshimishije cyane kuko izamfasha kugera ku nzozi zanjye zo kuba muganga kandi no muri iki gihe hari byinshi ngiye kwiga bizangirira umumaro.”
Niyibizi Gad wifuza kwiga amategeko muri kaminuza yavuze ko iyi ari gahunda izamufasha kwisobanukirwa no kuzamura ubumenyi, azakoresha yiteza imbere n’igihugu muri rusange.
Ati “Iyi ni gahunda nziza cyane izamfasha kwisobanukirwa no kubaho ubuzima bufite intego kuko nzabasha kujya kwiga muri kaminuza mpuzamahanga, iki ni ikintu kizadufasha kwigirira umumaro ahazaza tukanawugirira igihugu cyacu.”
Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko iyi gahunda ishyirwamo imbaraga kugira ngo hategurwe abayobozi beza b’ejo hazaza.
Ati “Gutegura abayobozi b’ahazaza ni ikintu duha agaciro cyane kuko dushaka abazaba bayoboye ahazaza h’iki gihugu n’uyu mugabane n’Isi, bazaba ari abantu bateguwe neza ku buryo bazatanga umusaruro. Niyo mpamvu dushyira imbaraga mu kuzamura urubyiruko.”
Ku ruhande rw’ Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, yashimye iyi banki kuri gahunda nziza yo kurema abayobozi b’ejo hazaza yashyizeho.
Ati “Minisiteri y’Uburezi irashimira Equity Bank kubera iyi gahunda yo gufasha aba bana kugira ngo babashe kugira inyigisho zigiye zitandukanye zirimo n’ubuyobozi, Isi yose ikeneye abazayobora abandi ni umusanzu ukomeye ku gihugu.”
Iyi gahunda yatangiye mu 1998 imaze kugera ku banyeshuri 18 200 bo mu Rwanda, Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.







Amafoto: Shumbusho Djasir
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!