00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda/CMHS irashinjwa ubwambuzi bwa miliyoni 30

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 3 October 2014 saa 06:55
Yasuwe :

Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi n’ubumenyamuntu, (UR-CMHS) irashinjwa kwambura abakozi 118 amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 30 bakoreye mu mezi ya Kamena na Nyakanga, gusa ubuyobozi bukavuga ko bumaze igihe gito bumenye ikibazo cyarimo kandi bugiye gukora ibishoboka bakishyurwa.
Aba bakozi ni abanyeshuri biga ubuvuzi batsindiye akazi ko gukora mu mushinga witwa “Accelerating stunting reduction among under two years children in Rwanda”; akazi bakoraga kwari ukwandika abana (…)

Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi n’ubumenyamuntu, (UR-CMHS) irashinjwa kwambura abakozi 118 amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 30 bakoreye mu mezi ya Kamena na Nyakanga, gusa ubuyobozi bukavuga ko bumaze igihe gito bumenye ikibazo cyarimo kandi bugiye gukora ibishoboka bakishyurwa.

Aba bakozi ni abanyeshuri biga ubuvuzi batsindiye akazi ko gukora mu mushinga witwa “Accelerating stunting reduction among under two years children in Rwanda”; akazi bakoraga kwari ukwandika abana bari munsi y’imyaka 5 muri za mudasobwa baturutse mu bigo nderabuzima byose mu gihugu.

Amasezerano y’akazi yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’ubuvuzi n’ubumenyamuntu, ni icyahoze ari KHI, Prof. Philip Cotton, yatangiraga tariki ya 06 Kanama 2014. Yavugaga ko bagomba byibuze kwinjiza muri mudasobwa amakuru y’abana 250 buri munsi bakishyurwa amafaranga 29 kuri buri mwana nyuma y’iminsi 15. Amafaranga bagombaga guhembwa yasumbanaga bitewe n’umubare w’ibyo umukozi yakoze.

Aya masezerano ntabwo yaje kubahirizwa kuko kugeza ubu hashize amazi atatu aba bakozi amaso yaraheze mu kirere. Uwari ushinzwe gukurikirana uyu mushinga umunsi ku munsi ntiyemeye kugira icyo avuga, bituma umunyamakuru wa IGIHE yitabaza uwashyize umukono kuri aya masezerano.

Prof. Philip Cotton yavuze ko iki kibazo yakimenye nko mu byumweru bibiri bishize kandi ko ababajwe n’icyo yakwita akarengane kakorewe aba bakozi we yita abanyeshuri be. Ngo yamenye ko habayemo ibibazo muri sisiteme zo muri Banki batashoboraga kugira icyo bakoraho gusa ngo uko byagomba kuba bikomeye kose ntibyari kumara amezi atatu.

Cotton yagize ati "Birenze ubwenge, ni n’ibyo kwicuza kuko ntibyagomba kuba byaragenze gutya, nitwe bo kubiryozwa. Ni ukuri mbiseguyeho mbikuye ku mutima”.

Prof. Philip Cotton yagaragaza akababaro, ko kuba abanyeshuri yarwaniye ishyaka ngo babone uburyo bwo kubaho batazi irengero ry’amafaranga bakoreye akazi gakomeye.

“Twigisha aba banyeshuri kwita cyane ku bandi batanga serivisi nziza hirya no hino mu mavuriro, tubaye tutabitaho uko bikwiye ntabwo twabategerezaho kuzita ku bandi. Nta bundi busobanuro, bagomba kwishyurwa kuko barakoze.”

Yashimangiye ko ikibazo kinini cyabayeho ari ukudahanahana amakuru neza (Communication), ijambo yasubiyemo ishuro eshatu agaragaza ko atishimiye ibyabaye. Yirinze kugira uwo atunga agatoki mu gutinza iyishyurwa ry’aba bakozi ngo ahubwo icyo ashyize imbere ni ugushyira imbaraga zose mu kwishyura aba bakozi kuko ngo amafaraga ahari.

Ukurikije uburyo yabisobanuraga, wabonaga ko habayemo uburangare mu bo bakorana kuko kugirango amenye iki kibazo ariko uko yabonye kuri email ubutumwa icumi buturutse kuri aba banyeshuri. Cotton yavuze ko ababaye inshuro ijana kuruta undi wese ushobora kubabazwa n’iki kibazo.

Amasezerano y’aba bakozi yagaragazaga ko ikibazo cyose kiyashingiyeho kigomba gukemurwa n’inkiko hakurikijwe amategeko ya Leta y’u Rwanda. Prof. Philip Cotton yavuze ko ibi atari byo yifuza kandi ko kuwa mbere azatanga igisubizo nyakuri ku iyishyurwa ryabo.

Ibi bibazo bibyutse cyane mu gihe amasomo muri Kaminuza ari gutangira, abakoze aka kazi bakaba nabo bagomba gusubira ku ishuri; baragaragaza ko bugarijwe n’ibibazo bitakabaye bibageraho. Ugomba kwishyurwa make muri bo agomba kwishyurwa ibihumbi ijana na mirongo itanu. Kugeza ubu abambuwe nta makuru afatika bafite ku bijyanye no kwishyurwa kwabo kuko ngo iyo babajije batabwirwa impamvu. Bavuga ko hatagize igikorwa bashobora kwiyambaza inkiko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages