00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishami ry’ubushakashatsi muri MHC ryageze ku ki?

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 15 June 2014 saa 10:38
Yasuwe :

Kuva mu mwaka wa 2013 ubwo urwego rw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda(MHC) rwahindurirwaga imirimo, rukava mu gukora rugenzura itangazamakuru ahubwo rugahabwa inshingano zo guteza imbere itangazamakuru, ishami ry’ubushakashatsi ry’uru rwego naryo ryashyizweho ngo ibibazo bikiboneka muri uyu mwuga hagaragazwe imvo n’imvano yabyo.
Ishami ry’ubushakashatsi muri MHC ryashinzwe mu mwaka wa 2013, bisohoka mu igazete ya leta yo muri Gashyantare umwaka 2013.
Mu kumenya icyo imikorere (…)

Kuva mu mwaka wa 2013 ubwo urwego rw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda(MHC) rwahindurirwaga imirimo, rukava mu gukora rugenzura itangazamakuru ahubwo rugahabwa inshingano zo guteza imbere itangazamakuru, ishami ry’ubushakashatsi ry’uru rwego naryo ryashyizweho ngo ibibazo bikiboneka muri uyu mwuga hagaragazwe imvo n’imvano yabyo.

Ishami ry’ubushakashatsi muri MHC ryashinzwe mu mwaka wa 2013, bisohoka mu igazete ya leta yo muri Gashyantare umwaka 2013.

Mu kumenya icyo imikorere y’iryo shami, Eric Bazirema, Ukuriye by’agateganyo ishami rishinzwe ubushakashatsi no gusengura ibikubiye mu itangazamakuru, mu kiganiro kirambuye na IGIHE yavuze ko mu itegeko rigenga urwego rwa MHC, intego zarwo za mbere zari ukubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, ariko hakaba n’izndi nshingano zirimo no gukora ubushakashatsi ku itangazamakuru ku buryo buhoraho hubakwa ubushobozi bwaryo.

Impamvu y’ishyirwaho ry’uru rwego

Bazirema avuga ko gushyiraho urwego rushinzwe ubushakashatsi muri MHC byatewe n’uko buri hantu udashobora kubaka ikintu runaka udakoze ubushakashatsi ku kibazo gihari, kumenya igikenewe.

Kuva Ishami ry’ubushakashatsi muri MHC ryajyaho ryakoze iki?

Bazirema avuga ko muri Mata umwaka wa 2013 hari ubushakashatsi bwakozwe hasuzumwa uburyo itangazamakuru ryo mu Rwanda ryakora mu buryo bubyara amafaranga mu byo rikora. Bwagaragaje ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rikirimo kwiyubaka ugereranyije n’ibindi bihugu biri mu karere kamwe n’u Rwanda. Ibi rero ngo bituma harakozwe ubu bushakashatsi ngo harebwe uko uru rwego rwabyaza amafaranga ibyo rukora, kandi ngo birashoboka.

Yakomeje avuga ko itangazamakuru rikozwe neza rishobora kubyara amafaranga kuko go nta muntu uwo ariwe wese ushobora gukora umwuga we ngo atere imbere, atifashije itangazamakuru ngo ryamamaze ibyo akora.

Icyo uru rwego rwakoze nabwo muri uyu mwaka mu gukora ubushakastasi, ni igisa nk’igerageza mu bushakashatsi mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Ikigamije ni ukureba uko buri gitangazamakuru cyakwipima n’ibindi bitangazamakuru kireba ibyo gikora, kikareba aho gifite imbara cyangwa zitari, umwaka utaha bikazakorwa kuri buri gitangazamakuru ngo bizafasha abayobozi b’ibinyamakuru kwimenya aho bihagaze, igikenewe ngo bigere ku bimaze kubisiga n’ibindi.

Eric Bazirema, Ukuriye ishami rishinzwe ubushakashatsi no gusengura ibikubiye mu itangazamakuru

Ni bande bakora ubu bushakashatsi?

Bazirema yagize ati“Abakoreshwa ubu bushakashatsi ni abakozi b’Inama nkuru y’itangazamakuru, baricara bakamenya igenamigambi, bakaragaza igikenewe, ariko kubera ko idafite inzobere mu gukora ubu bushakashatsi, bafata abandi bantu bakajya mu mapiganwa hagendewe ku gitekerezo cyatoranyijwe, bikajya mu bitangazamakuru bagapiganwa hakaho uwa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu. Nyuma abatsindiye isoko baraza bakaganira natwe bumva igitekerezo cyacu, noneho bakagirana amasezerano natwe, hanyuma bagakora ubushakashatsi ariko bari kumwe natwe.”

Ese ibivuye mu bushakashatsi bikoreshwa gute?

Nyuma yo gukora ubu bushakashatsi ku iterambere ry’itangazamakuru, hari imyanzuro ihabwa urwego runaka byaba bireba MHC bikaruhabwa, nka kimwe mu kigo gishinzwe kuriteza imbere. Ibivuyemo kandi bihabwa amashyirahamwe y’abanyamakuru, leta cyangwa Urwego rw’Umuvunyi cyane nk’ibijyanye n’uburenganzira bwo kubona amakuru, Polisi n’abandi.

Ese ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi buva he?

Avuga ko gukora ubushakashatsi ari ikintu gisaba imbaraga nyinshi cyane cyane mu mafaranga, MHC nk’urwego rwa leta hari ingengo y’imari igenerwa iki cyiciro ariko ntihagije.

Bazirema avuga ko aba bakozi nubwo bahura n’ikibazo cyo kutagira amafaranga ahagije, bicara bagakora imishinga bakajya gushaka inkunga. Bamwe mu bafasha uru rwego ni nka UNDP, UNESCO, UNICEF, amakaminuza atandukanye yigisha itangazamakuru n’ibindi bigo, bifasha abanyeshuri bagiye kurangiza noneho bazajya kurangiza bazi itangazamakuru rijyanye n’icyo iyi nama ishyize imbere aricyo kugira abanyamakuru bafasha umuryango nyarwanda kwiteza imbere.

Zimwe mu nzitizi mu gukora ubushakashatsi

Bazirema yavuze ko igikomeye ari ukutabona ingengo y’imari ihagije, kuba Inama Nkuru y’itangazamakuru yari imaze imyaka 10 yose ikora akazi ko kugenzura itangazamakuru, ibi ngo bituma kugeza uyu munsi iyo igiye ahantu runaka batangira kubabaza ngo baje kugenzura nyamara atari byo. Aha avuga ko hakenewe gukomeza kurusobanura.

Imihigo y’urwego rushinzwe ubushakashatsi muri MHC

Bazirema avuga ko umwaka ushize MHC yashyizeho igenamigambi ry’imyaka itanu. Kugeza mu mwaka wa 2017 ha zakorwa ubushakashatsi hifashjwe impuguke, ibizasumwa ni ibintu bitatu.

Avuga ko birimo kureba uko hakorwa itangazamakuru ry’ubucuruzi hashakwa icyakorwa, hakarebwa ibinyura abagenerwabikorwa. Hazanarebwa kandi kandi ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, niba koko ibyo imiryango mpuzamahanga ivuga ibitagenda mu Rwanda mu itangazamakuru ari ukuri. Ibi bizajya bikorwaho buri mwaka.

Abagenerwabikorwa basabwa kujya bashyira mu bikorwa imyanzuro ivuye mu bushakashatsi, noneho intego iharanirwa igerweho yo kubaka itangazamakuru riteye imbere kandi ritanga ibikenewe n’abaturage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages