00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isenywa rya Top Tower Hotel rirarimbanyije (Amafoto)

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 12 July 2017 saa 02:52
Yasuwe :

Imirimo yo gusenya inyubako ya Top Tower Hotel iherereye hafi ya Rond Point ya Kimihurura, irarimbangyije mu gushyirwa mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi nk’uko Umujyi wa Kigali wabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kabiri, taliki ya 11 Nyakanga 2017.

Ukigera aho iyi nyubako yari yarahagaritswe by’agateganyo gukorerwamo muri Kamena 2016, urahabona amabati akikije inyubako, imbere yayo handagaye ibirahure n’ibindi bice byayo byasenywe n’abakozi bakomeje akazi.

Nta muntu wemerewe kwinjira atabiherewe uburenganzira n’Umujyi wa Kigali cyangwa atari mu bakozi bari gusenya bakoresheje amaboko.

Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gukuraho iyi nyubako nyuma yo kugirana ibiganiro na nyirayo.

Umujyi wa Kigali ufunga by’agateganyo iyi hoteli watangaje ko wakemanze ubukomere bwayo, uza gutangaza ko wahaye Ikigo cyitwa ‘St Joseph Engineering Company’ imirimo yo kugenzura ugukomera kwayo ariko nyuma uza gutangaza ko ikibanza irimo kigomba gukoreshwa bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Indi nkuru wasoma: Top Tower Hotel yari yarafunzwe yafatiwe icyemezo cyo gusenywa

Amafoto: Evariste Nsengimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages