00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iri ni isomo no ku bajenosideri babuyera mu mahanga - Minisitiri Dr. Bizimana ku gihano cyahawe Eugène Ntambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2026 saa 10:41
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje ko ubutabera bw’u Buholandi bwakoze akazi gakomeye ko guha ubutabera Abatutsi barenga ibihumbi 10 biciwe muri stade ya Bwiza muri Komini Mbazi mu 1994.

Yabigarutseho mu butumwa yashyize kuri X nyuma y’uko urukiko rwo mu Buholandi ruhamije Eugène Ntambara ibyaha bya Jenoside rukamukatira igifungo cya burundu.

Ati “ Ntambara ni umwe mu bajenosideri ruharwa bakoreye jenoside Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Mbazi muri Butare aho yari konseye wa Gegiteri n’umukuru w’Interahamwe. Yahungiye mu Buholandi anabona ubwenegihugu. Yizeraga kuba ahunze ubutabera ku bwicanyi bwa Jenoside yakoreye ku Batutsi barenga 10.000 bakusanyirijwe ku kibuga cy’umupira cya Bwiza muri Komini Mbazi ku itariki 25 Mata 1994.”

Dr. Bizimana yasobanuye ko ku wa 25 Mata 1994, Eugène Ntambara afatanyije na Perefe wa Butare Sylvain Nsabimana uvuka i Mbazi, Burugumesitiri wa Komini Mbazi Sibomana Antoine wari uzwi ku izina rya ‘Mpangara Nguhangare’, Porokireri wa Butare Bushishi Mathias n’Interahamwe n’Impuzamugambi nyinshi bagabye igitero kuri abo Batutsi cyamaze umunsi wose bakoresheje imbunda zazanywe n’umusirikare wo mu kigo cya gisirikare cya Ngoma witwaga Gatwaza, abandi bakoresha grenades, imihoro, ibyuma, inkota, amacumu, nta mpongano y’umwanzi [ubuhiri] n’izindi ntwaro barimbura abo Batutsi.

Perefe Nsabimana Sylvain yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, i Arusha.

Burugumesitiri Sibomana Antoine yakatiwe igifungo cya burundu n’inkiko Gacaca apfira mu igororero. Prokireri Bushishi Matiyasi ari mu Banyarwanda bakoze Jenoside bakurikiranyweho Jenoside mu Bubiligi.

Ku gicamunsi cyo ku wa 28 Kanama 2026 ubutabera bwo mu Buholandi bwahamije Eugène Ntambara icyaha cya Jenoside rumukatira igifungo cya burundu.

Dr. Bizimana ati “Iri ni isomo no ku bandi bajenosideri babuyera mu mahanga kuko jenoside ari icyaha mpuzamahanga kidasaza, gihanwa n’Isi yose. U Buholandi bukoze akazi k’inyamibwa ko guha ubutabera Abatutsi barenga 10.000 bishwe n’abahezanguni kuri Stade Bwiza barimo Ntambara Eugène. Harakabaho ubutabera.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko abajenosideri aho bari hose batazihisha ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages