Iri murikagurishwa riri kubera i Gikondo, Irembo ryajyanyemo ibikorwa byabyo kugira ngo babashe kwegereza abaturarwanda ibyo bakora ndetse barusheho no kubibasobanurira byimbitse.
Imwe mu ntego yo kuryitabira ni ukugira ngo barusheho kumenyekanisha ubukangurambaga bwiswe ’Byikorere’ bugamije gukangurira Abanyarwanda kwisabira serivisi zitangwa n’Irembo, aho gukora ingendo bajya kuzishaka ku biro bitandukanye.
Ubuyobozi bwa Irembo bwatangaje ko bagamije kandi gukangurira abaturarwanda gukoresha serivisi ziboneka ku IremboGov.
Harimo no kumenyekanisha urubuga rwa WhatsApp rwashyizweho, rugamije kwihutisha ubufasha buhabwa buri wese ubukeneye ku bijyanye na serivisi za Irembo.
Irembo ifite intego yo kwihutisha iterambere muri gahunda yo gukumira burundu ikoreshwa ry’impapuro ndetse no kugabanya ingendo umuturage yakoraga ajya kwaka serivisi, bigakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!