Irembo ifite serivisi zirenga ijana zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse buri muturage wese wasuye stand yabo yasobanuriwe uburyo bwo kwisabira izo serivisi za Leta.
Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya no Gutanga Serivisi muri Irembo, Liliose Nyinawinkindi, yatangaje ko bishimiye igihembo bahawe nk’ikigo cyahize abandi ndetse ngo bageze ku ntego zose zatumye baza muri iri murikagurisha.
Ati “Twishimye! Tuza mu imurikagurisha twari tugamije kwegera abaturage tukabigisha uko bakoresha serivisi za Irembo cyangwa se uko bazisabira, hanyuma kandi twabonye ko mu bihe byashize abantu bumvaga Irembo ariko batumva ngo ni iki zidufasha.”
Yavuze ko mu byumweru bitatu bamaze mu imurikagurisha bafashije abaturage barenga 500 gufungura konti ku rubuga rw’Irembo, banigishwa uko bakwiha serivisi. Bafashaga abantu barenga 300 buri munsi babaha serivisi zitangirwa kuri urwo rubuga.
Serivisi abantu bitabiriye Expo basabaga cyane ku Rubuga rw’Irembo ni izijyanye n’irangamimerere, iz’ubutaka n’izindi zitandukanye.
Nyinawinkindi yahamije ko abantu basobanuriwe serivisi z’Irembo ku buryo buhagije, kuko bari bafite abagenda basobanurira abitabira imurikagurisha bitabasabye kuza kuri stand ari nako basobanurirwa serivisi zitandukanye z’Irembo.
Aha muri Expo kandi bakomerejemo ubukangurambaga bwiswe ‘Byikorere’ aho umuturage umaze kugira konti ku Irembo abasha kwisabira serivisi bimworoheye.
Ati “Byikorere ni nko gukangurira abaturage tubabwira tuti ‘nawe urashoboye, wakwisabira serivisi za Leta utiriwe uva mu kazi wari urimo, cyangwa se ngo ukore ingendo.”
Yatangaje ko mu kwezi gutaha bazakomereza ubukangurambaga bwa Byikorere mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma bakazakomereza no mu zindi zinyuranye z’igihugu bafasha abaturage gusobanukirwa serivisi zitandukanye zisabirwa ku rubuga rw’Irembo.
Serivisi zikenerwa n’abaturage mu nzego za Leta zimaze gushyirwa mu ikoranabuhanga zigeze ku gipimo cya 58% mu gihe intego ari uko umwaka wa 2024 uzarangira zitangirwa ku rubuga rw’Irembo ku gipimo cya 100%.
Aba-agents bagera ku 4000 hirya no hino mu gihugu bakorana n’Urubuga Irembo mu gutanga serivisi ku barugana.
Nibura ubusabe bw’abagera ku 7000 ni bwo bwakirwa ku Irembo buri munsi naho ku mwaka bakaba bugera kuri miliyoni 18.
Mu gihe hari serivisi umuturage akeneye, agana Urubuga Irembo www.irembo.gov.rw cyangwa se agakanda *909#. Ukeneye ubufasha ahamagara 9099, cyangwa akabandikira kuri WhatsApp (+250 792 222 220).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!