Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Gicurasi 2018, witabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo iza leta, Ibuka, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Polisi n’Ingabo, abanyeshuri n’abayobozi ba IPRC n’abandi.
Mu bikorwa byo gufasha abatishoboye by’umwihariko abarokotse Jenoside, muri uyu mwaka IPRC Kigali yashyikirije ku mugaragaro umubyeyi wo muri Kicukiro inzu ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw yubakiwe ndetse banamuha bimwe mu bikoresho byo mu rugo n’ibiribwa.
Umuyobozi Mukuru wa IPRC Kigali, Eng. Diogène Mulindahabi, yavuze ko iki gikorwa kiri mu mujyo wo kwita ku batishoboye.
Yagize “Iyi ni gahunda dusanganywe yo kwita ku batishoboye. By’umwihariko buri mwaka twifatanya n’abarokotse, tukabaha ubufasha butandukanye mu rwego rwo kwiyubaka.”
Eng. Mulindahabi yakomeje avuga ko IPRC izakomeza gushyira imbaraga mu mishinga yayo yo gufasha no gushyigikira abarokotse Jenoside.
Inzu yatashywe yubatswe mu mafaranga yakusanyijwe binyuze mu bwitange bw’abakozi ba IPRC n’imbaraga z’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubumenyingiro birimo kubaka, gukora amashanyarazi n’ibindi.
Nyuma y’iki gikorwa, hakurikiyeho umuhango wo gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane za Jenoside zahungiye muri ETO Kicukiro (IPRC Kigali) zikaza kwicirwa ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro ahari urwibutso ruruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside zisaga 11 000 ndetse n’umugoroba wo kwibuka wabereye kuri Stade ya IPRC Kigali.
Mu biganiro byatahangiwe hibanzwe ku butumwa buhumuriza abarokotse Jenoside by’umwihariko imiryango y’abahoze ari abakozi ba ETO Kicukiro. Kugeza ubu hamaze kumenyekana amazina y’abakozi 17 bahoze bakora muri iri shuri bishwe muri Jenoside.
Ku wa 11 Mata 1994 nibwo Ingabo za Loni zari muri ETO Kicukiro zafashe umwanzuro wo gusubira iwabo, zivuga ko waturutse muri Loni nyamara nyuma byaje kugaragara ko wafashwe n’u Bubiligi bwari bumaze gupfusha abasirikare 10 barindaga kwa Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe.
Ingabo za Loni zamanuye amabendera yari mu kigo zitangira kuzinga ibyazo no guhunga ndetse badasize n’imbwa zabo, mu gihe Abatutsi bahigwaga bukware badafite ubarengera.
Abatutsi bagera ku 2000 bajyanwe kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Colonel Leonidas Rusatira. Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye abagera kuri 97 uwo munsi.



















TANGA IGITEKEREZO