00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IPRC East: Abana basoje amasomo abakundisha ubumenyingiro

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 13 December 2014 saa 01:45
Yasuwe :

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East ), kuwa 12 Ukuboza 2014, ryasoje gahunda y’urubuga rw’abana (Space for Children ) yari yatangijwe mu kwezi gushize, aho abana bakundishijwe imyuga bahabwa ubumenyi bw’ibanze , bahabwa amasomo yo gukunda igihugu no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Iyi gahunda yari yaratangijwe ku mugaragaro kuwa 11 Ugushyingo 2014 igamije gutegura ejo hazaza heza h’abana, yitabiriwe n’abana 87 biga mu mashuri abanza (…)

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East ), kuwa 12 Ukuboza 2014, ryasoje gahunda y’urubuga rw’abana (Space for Children ) yari yatangijwe mu kwezi gushize, aho abana bakundishijwe imyuga bahabwa ubumenyi bw’ibanze , bahabwa amasomo yo gukunda igihugu no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Iyi gahunda yari yaratangijwe ku mugaragaro kuwa 11 Ugushyingo 2014 igamije gutegura ejo hazaza heza h’abana, yitabiriwe n’abana 87 biga mu mashuri abanza bari mu biruhuko nk’uburyo bwo kubafasha kudapfusha ubusa ibiruhuko.

Mu gusoza abana berekanye uburere n’ubumenyi bahavanye. Mubyo berekanye harimo ubumenyi bw’ibanze mu myuga itandukanye n’ikoranabuhanga , indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda n’ibindi.

Umuyobozi wa IPRC East, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera, yatangaje ko intego z’iyi gahunda y’urubuga rw’abana zagezweho ku buryo bushimishije.

Yagize ati’’ Iki gikorwa cyatekerejwe kigamije kumenyekanisha agaciro k’imyuga n’ubumenyingiro ku bana cyane cyane twibanda ku kureba impano bafite ngo tubafashe kuziteza imbere, kandi tubumvishe ko amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro atari amasomo yigwa n’abana bananiwe n’ibindi nk’uko abesnhi babitekereza. ’’

Ikindi Dipl.-Ing. Musonera avuga ko cyagezweho ku bufatanye n’inzego zibishinzwe, ni ukwigisha abana indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda no kubamenyesha zimwe muri gahunda z’igihugu ku rugero rwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, we avuga ko iyi gahunda y’urubuga rw’abana mu biruhuko ari urugamba rwiza IPRC East yatangiye rwo gutuma abana biga cyane cyane bagana ku bumenyingiro aho umwana ashobora kurangiza ibyo yize bitari indondore (theorie) ahubwo ashobora kubishyira mu bikorwa.

Umubyeyi wari uhagarariye abandi we yavuze ko bigaragara ko abana bigishijwe neza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Avuga ko hari ababyeyi bataganiriza abana babo iby’indangagaciro nyarwanda kandi ngo hariho n’ababyeyi nabo batarabyumva, bityo ngo kuba abana babimenye hakiri kare ngo ni ikintu cyo kwishimira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages