Ibi bifasha abohereza umusaruro ku masoko, kwirinda kohereza ibishobora kumenwa kuko bitujuje ibipimo by’ubuziranenge mpuzamahanga.
Iyi Laboratwari ifite umwihariko wo gupima iby’u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, iherutse guhabwa icyemezo mpuzamahanga, kiyishyira ku rwego rutuma ibiyipimirwamo byose byizerwa ku isi yose.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi z’ibyoherezwa mu mahanga muri NAEB, Munyaneza Jean Marie Vianney yabwiye IGIHE ko iyi laboratwari igizwe n’ibice byinshi birimo ibipima ubutaka n’ibihingwa.
Ati “Muri iyi Laboratwari harimo igice cyo gupima ubutaka n’amazi yo kuhira ibihingwa, gupima ibihingwa, gupima inyongeramusaruro, ariko tukanapima ibijyanye n’imiti bakoresha mu bihingwa niba basaruye ikirimo, tukanapima n’ibindi bishobora kuba bya kwangiza ubuziranenge bw’umusaruro nk’uruhumbu. Nko mu buki hari igihe bongeramo isukari, ibyo byose turabipima hano tukaba twamenya niba bongeyemwo isukari cyangwa ibindi bintu. Iyi Laboratwari kandi ifasha mu gusogongera ikawa n’icyayi ndetse igatanga ibyangombwa by’ubwiza mbere y’uko byoherezwa ku isoko mpuzamahanga.”
Munyaneza yavuze ko iyi Laboratwari mbere itari ihari, kuko iyo bari bafite yari irimo ibice bike birimo gupima ubutaka n’amazi yuhira ibingwa ariko nabwo mu buryo budahagije.
Ati “Igice kijyanye n’imiti yica udusumba twangiza ibihingwa ishobora kuba yagaragara mu musaruro ni gishya. Kuri ubu laboratwari yazamuye urwego rw’ibipimo mu ngeri zitandukanye ndetse n’abakozi babifitiye ubushobozi. Muri rusange, hari byinshi iyi Laboratwari yagiye izamura.”
Iyi Laboratwari ifite ibikoresho bigezweho bifasha mu gupima imyunyungugu iri mu butaka, amazi n’ibihingwa kugira ngo bifashe umuhinzi kumenya ibyo igihingwa gikeneye, bityo umuhinzi akaba ari byo yibandaho mu kugaburira igihingwa.
NAEB igaragaza ko iyi Laboratwari ifasha mu kurinda ibihombo bishobora kugera ku bacuruzi bohereza ibikomoka ku buhinzi ku isoko mpuzamahanga, kuko iyo bigezeyo bitabanje gupimwa ngo barebe niba nta miti irimo, barabimena bigateza igihombo ku mucuruzi wabyohereje ndetse n’igihugu muri rusange.
Munyaneza yasobanuye ko iyi Laboratwari inafasha mu kurinda igihugu kuko iyo basanze cyohereza ibintu birimo imiti iregenje igipimo cyemewe bishobora gutuma igihugu gihagarikwa mu kohereza umusaruro kuri iryo soko mpuzamahanga.
Abahinzi n’abashoramari bagirwa inama yo gupimisha ubutaka mbere
Mu bindi iyi Laboratwari ikora harimo gufasha abahinzi guhinga bazi ibipimo bagomba kugenderaho, bakamenya ubutaka bwabo uko buhagaze kugira ngo bamenye ifumbire ijyanye n’ingano ubutaka bukeneye. Inafasha kongera umusaruro kuko uko ukoresha ibipimo biboneye umusaruro uriyongera.
Abahinzi n’abashoramari bagirwa inama yo gupimisha ubutaka mbere
Munyaneza yavuze ko abahinzi batari bumva neza akamaro ko kubanza gupimisha ubutaka n’ifumbire bagomba gukoresha.
Ati “Muri rusange abantu ntabwo bari batangira kumva neza mu gupimisha mbere inshuro nyinshi. Amafumbire cyane cyane y’imborera cyangwa imvaruganda yo batangiye kwitabira gupimisha, ariko iyo bigeze mu kuvuga ngo umusaruro wujuje ubuziranenge mu bijyanye no gukoresha imiti biracyari mbarwa ndetse n’abohereza ibintu mu mahanga baracyaseta ibirenge, gusa bigenda biza gahoro ariko tuzakomeza kubibakangurira kuko bibarinda kugwa mu gihombo.”
NAEB isaba abahinzi n’abashoramari bohereza ibikomoka ku buhinzi gutangira gukora kinyamwuga bakajya guhinga bazi neza ubutaka bagiye guhingamo, bazi amazi bagiye gukoresha kugira ngo bibafashe kuzamura umusaruro mu bwinshi no mu bwiza. Abohereza ibintu mu mahanga na bo basabwa kubanza gupimisha ibyo bagiye kohereza kugira ngo ibicuruzwa byabyo bitazajya bimenwa.
Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura ubukungu bw’igihugu ku kigero cya 9,3% buri mwaka.
Kugira ngo iyo ntego igerwaho, hazongerwa umusaruro mu nzego zitandukanye, urimo n’ibyoherezwa mu mahanga muri rusange ayo byinjiza akava kuri miliyari 3,5$ yariho mu 2024 akagera kuri miliyari 7,3$ mu 2029.
By’umwihariko, biteganyijwe ko muri 2029, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi u Rwanda rwohereza mu mahanga, bizaba byinjiza amadovize asaga Miliyari 1,5$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!