00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzu zo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi zatangiye guhabwa abaturage (Amafoto)

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 15 May 2025 saa 07:37
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye guha abaturage inzu nshya zuzuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi mu Murenge wa Gitega ugiye gutuzwamo abari bahatuye hakiri amanegeka n’indi miryango y’amikoro make.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa wa 14 Gicurasi 2025 aho Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyikirizaga imiryango inzu hashingiwe ku igenagaciro ry’aho bari batuye.

Uwo mudugudu ugizwe n’inzu 18 z’amagorofa buri imwe irimo ubwiherero n’ubwogero imbere n’aho gutekera mu gihe umubare w’ibyumba wo uhera kuri kimwe kugera kuri bitatu n’uruganiriro.

Hagati y’ayo magorofa harimo imihanda ya kaburimbo, ubusitani ndetse hari n’ahagenewe isoko.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye itangazamakuru ko izo nzu ari 688 zisanga izindi 105 zisanzwe zituwemo zari zahubatswe mbere zose hamwe zikaba 793.

Imiryango yatangiye kuzihabwa ni 172 izahabwa inzu 310 kuko hari izahabwa izirenze imwe bitewe n’aho yari ituye uko hanganaga.

Iyo miryango 172 harimo 111 yari ituye ahubatswe uwo mudugugu hakiri amanegeka, 34 yagwiriwe n’umukingo muri Gitega n’imiryango 23 yari ituye ahubatswe agakiriro n’isoko by’uwo mudugudu.

Iyo miryango yose izahabwa n’ibyangombwa byazo bya burundu by’inzu izigireho uburengenzira bwose nko kuba yazigurisha.

Ntirenganya yongeyeho ko izindi nzu 469 zisigaye zizatuzwamo mu buryo bw’intizo indi miryango y’amikoro make n’imwe mu yasabwe kwimuka mu manegeka mu bice nka Gisozi na Gatsata inzego z’ibanze zizemeza ko ikennye cyane.

Ntirenganya yasabye abo baturage kuzibungabunga bakazifata nk’izabo kuko bamaze kuzihabwa.

Ati “Turasaba abaturage kugira isuku y’inzu n’iy’ibikorwaremezo bizikikije kuko byabaye ibyabo. Ntabwo ari Umujyi wa Kigali uzaza gusaba iki cyangwa kiriya. N’ibirimo imbere bagomba kibifata neza nk’uko umuntu afata inzu ye ikaba ahantu heza hamuhesheje ishema nk’Umunyarwanda.”

Kubakira abaturage muri ubwo buryo bizakomereza hafi y’uwo mudugudu hagituwe mu manageka nyuma bikomereza no bindi bice bya Kigali birimo ahazwi nka Nyagatovu.

Dr. Mucanshuro Deogratias yavuze ko yahoze atuye mu nzu ziteye inkeke afite n’abapangayi ariko ubu yishimiye bikomeye inzu eshatu yahawe kuko zitekanye kuzituramo.

Ati “Nari ntuye mu nzu zuzuyeho amabuye n’amapine ku mabati na yo yaraguye umugese. Inkuta zarajegajegaga ku buryo imvura yagwaga tukifata impungenge.”

“Ubu bampaye inzu eshatu imwe igiye ifite icyumba n’uruganiriro, zirakomeye, ziri ahantu heza ku buryo nzakomeza gukuramo n’amafaranga y’ubukode.”

Umutoni Clarisse na we wahawe inzu ebyiri yavuze yanyuzwe n’igenagaciro yakorewe kuko inzu zindi yari fite zari ziteye inkeke kuzibamo mu gihe cy’imvura ku buryo yiteze ko bigiye kumuteza imbere kuko atazongera kwirirwa azisana nk’uko yabikoraga kuri izo za mbere.

Buri nzu ifite mubazi yayo y'umuriro w'amashanyarazi
Ni inzu zubatswe mu buryo bugezweho bitandukanye n'uko mbere hari hameze
Buri nzu yagenewe aho umuntu atekera
Inzu zubatswe bwa mbere muri uyu mudugudu zo abaturage bazituyemo
Amazi yashakiwe inzira azajya anyuramo ku buryo atazongera gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga
Uyu mudugudu ufite ibikorwaremezo birimo n'imihanda
Ni inzu z'amagorofa ku buryo bamwe baba batuye hasi abandi batuye hejuru
Abaturage bahawe n'ibigega bifata amazi
Amazi na yo yamaze kugezwa muri uyu mudugudu
Iri soko rizajya rifasha abatuye muri uyu mudugudu kubona ibyo bakeneye
Buri nzu yahawe ubwiherero bugezweho n'ubwogero
Ibikorwaremezo by'amashanyarazi na byo byashyizwe muri uyu mudugudu
Umutoni Clarisse yishimiye inzu ebyiri yahawe
Dr. Mucanshuro Deogratias yavuze ko yahoze atuye mu nzu imuteye inkeke afite n'izindi akodesha zimeze gutyo ariko ko ubu yahawe izitamuteye ikibazo
Dusengimana Marie Jeanne ni umwe mu baturage bahawe inzu
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko abaturage bahawe inzu bagomba kuzitaho

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages