Mützig igaragara mu isura n’ikirango gishya yamuritswe ndetse ishyirwa ku isoko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya ya 20 Nyakanga 2016.
Ubuyobozi bwa Bralirwa bwatangarije abanyamakuru ko bwazanye ikirango gishya cya Mützig mu rwego rwo kuzanira abakunzi bayo udushya tudasanzwe. Bwemeza ko umwimerere n’uburyohe bw’iyi nzoga ya Mützig ntacyo bwahindutseho.
Julius Kayoboke, Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa muri Bralirwa yagize ati “ Twizeye neza tudashidikanya ko abakunzi ba Mützig bazishimira impinduka iri gukora. Twahinduye iki kirango cya Mützig bitewe n’uko tuzi neza ko abakunzi b’iyi nzoga bakunda udushya.”
Yakomeje avuga ko guhindura ikirango cya Mützig bitazahindura igiciro cy’iyi nzoga ku isoko kuko izakomeza kugurishwa ku giciro nk’icyo yari isanzwe igurishwaho, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 500, 700 na 1000 bitewe n’ingano y’icupa.
Bralirwa yemeza ko inzoga ya Mützig ifite ikirango gishaje izakomeza kugurishwa kugeza igihe izarangirira ku isoko.
Ikirango gishya cya Mützig aho gitandukaniye n’igishaje nuko akazeru kanditseho iryo jambo katazengurutswe n’akantu kari mu ishusho y’urukiramende nk’uko byari bisanzwe.
Ikindi Mützig ishaje amagambo yanditse munsi y’ahari ako kazeru, hari amagambo make yanditse ku kantu k’umweru, mugihe inshyashya amagambo bigaragara ko ari menshi.
Mützig ni inzoga yageze ku isoko ry’u Rwanda mu mwaka wa 1987, yaherukaga guhindurirwa ikirango mu mwaka wa 2008.



















TANGA IGITEKEREZO