00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzira yahariwe siporo i Reber igeze he?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 August 2026 saa 04:43
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inzira yahariwe abakora siporo yo kwiruka no kugenda n’amaguru izaba yuzuye mu gihe cya vuba kuko ubu hari gutegurwa agazashyirwa tapis.

Umujyi wa Kigali muri Kamena watangaje ko iyi nzira yo gukoreramo siporo i Rebero iri kubakwa.

Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko inzira iri kubakwa i Rebero mu Karere ka Kicukiro izarangira vuba.

Buti “Imirimo yo kubaka inzira yahariwe abakora siporo yo kwiruka no kugenda n’amaguru kuri Rebero iragenda neza. Twahasuye mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze. Ubu harimo gutegurwa ahazashyirwa tapis yo gukoreraho siporo, no kubaka inzira z’amazi n’imikingo. Harabura igihe gito tukabona iki gikorwaremezo kidufasha kugira ubuzima bwiza no kurwanya indwara zitandura.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel aherutse gutangaza ko iyi nzira izaba yarangiye bitarenze 2026.

Ni inzira izaba itunganyije ku buryo yorohereza ukora siporo. Iyi nzira ni imwe mu zizifashishwa cyane muri siporo rusange ya ‘Car Free Day’ iba kabiri mu kwezi.

Hari aho inzira z'amazi zubatswe zarangiye
Ku bice bimwe haracyubakwa inzira z'amazi n'imikingo
Inzira yagenewe siporo iri kubakwa i Rebero igeze mu gutegura aho bashyira tapis
Umujyi wa Kigali wateguje ko iyi nzira izatangira gukoreshwa vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages