Tariki 11 Mata 1994, ubwicanyi bwakomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse Loni ikura ingabo zayo zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro “MINUAR” mu Rwanda, zitererana Abatutsi bari bahungiye muri Eto Kicukiro guhera ku wa 7 Mata 1994.
Kuri uyu munsi Ingabo za Loni zamanuye amabendera yari muri icyo kigo zitangira kuzinga ibyazo no guhunga ndetse badasize n’imbwa zabo, mu gihe Abatutsi bahigwaga bukware badafite ubarengera.
Gahima Sibomana François uri mu baharokokeye ubwo hibukwaga inzirakarengane zahiciwe kuri uyu wa 11 Mata 2018, mu buhamya bwe yavuze ko mu gihe bari biringiye ko ingabo za Loni zo mu Bubiligi ari zo zibarokora, bisanze mu maboko y’Interahamwe n’abasirikare ba Leta y’icyo gihe.
Yagize ati “Byageze kuri iyi tariki ya 11 Mata, tuza gutungurwa no kubona amabendera y’Umuryango w’Abibumye batangiye kuyamanura, abantu rero barabatakambye bati murabona ko aba bantu batumereye nabi niba muvuye hano nimuhadukure mutujyane ahandi hantu, wenda murebe aho mudusiga.”
Yakomeje agira ati “Abo ntabwo babikojejwe ahubwo guhera mu gitondo cya kare imodoka zabo zanyuranagamo zijya kuzana abazungu bari bari hirya no hino zikabakusanyirizamo uza ateruye imbwa ye, uza ateruye iki, baraza bose n’imbwa zabo, haza imodoka za gisirikare zirabapakira barigendera.”
Ubwo perezida Perezida Kagame yatangizaga icyunamo ku wa 7 Mata 2018, yavuze ko hari abantu ku giti cyabo bashoboye gukora ibikorwa by’ubutabazi Umuryango w’Abibumbye wananiwe.
Yagize ati “Mu byo batashoboye gukora niba mubyibuka neza, harimo n’abantu ku giti cyabo bashoboye kugira ibyo bakora niyo mpamvu twibuka umusirikare wo muri Sénégal, yanze kumvira amategeko rusange agakurikiza amateko ashingiye ku mutima nama we wo kumva ko ibyakorwaga atari byo.”
Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu abasirikare ba Ghana, hari abanze kumvira ibyo bababwira baravuga bati ibi ntabwo ari byo, hari n’abandi hano bagiye barokora abantu bava mu bihugu bitandukanye, Umunyamerika warwanye ku bantu akagaburira abari bihishe agahuruza, twamuhaye ishimwe rijyanye n’ibyo yakoze.”
Abarokokeye muri Eto Kicukiro bavuga ko bari bihishe muri icyo kigo nyamara interahamwe zakizengurutse ndetse bakanakirasamo imbere, basaba izi ngabo kutabasiga ariko zibabera ibamba.
Ingabo za Loni zikimara gusohoka interahamwe zahise zinjira zitangira kubakubita imihoro n’amahiri arimo imisumari zari zifite, zirangije zibatondesha umurongo zibakura mu kigo.
Abatutsi bagera ku 2000, bari bamaze gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, bajyanwe kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro ku mabwiriza yatanzwe na Colonel Leonidas Rusatira. Ingabo za FPR Inkotanyi zabashije kurokora abagera kuri 97 gusa uwo munsi.
Abatutsi bajyanwe i Nyanza muri Kicukiro hafatwaga nk’ahantu hihishe, mu mugambi wo guhisha abanyamahanga ibyakorwaga; ababikoraga bashakaga kubavanga n’imyanda yo mu kimoteri cyari gihari kuko Abatutsi bitwaga imyanda.
Ubuhamya bwatanzwe nyuma y’urugendo rwo Kwibuka rwitabiriwe n’abantu benshi, rwaturutse kuri ETO Kicukiro rusorezwa ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ahabereye umuhango wo kunamira inzirakarengane za Jenoside zisaga 11,000 zihashyinguye.



















TANGA IGITEKEREZO