Iyo nkongi y’umuriro yatangiye ahagana saa Munani z’urukerera [2:00 AM] rwo ku wa 11 Nyakanga 2026, yibasira inzu yo mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, ikoreramo Masaka Farms ikora ibicuruzwa bikomoka ku mata, igice gikoreramo ETG Agri Inputs Ltd cyari kibitsemo ifumbire, imiti y’udukoko two mu mirima n’ibindi bijyanye n’ubuhinzi, ndetse n’ububiko bw’abashinwa bubikwamo liqueurs n’ibisuguti.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yahamirije IGIHE ko inyubako yitwa Zara Investment ikoreramo Masaka Farm Factory, ETG Agri-Import Ltd n’ububiko bw’Abashinwa muri Kigali Special Economic Zone yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryacyeye hangirika byinshi.
Ati “Ni umuriro watangiye mu masaha y’ijoro uraka urakwira ariko habaho ubutabazi. Nubwo umuriro wazimye ntukomeze mu zindi nyubako ariko hangiritse byinshi tutaramenya agaciro kabyo. Kugeza ubu mu gitondo ni bwo umuriro ubashije kuzima neza neza imyotsi igahagarara.”
ACP Rutikanga yavuze ko ibi bigo byose byibasiwe n’inkongi y’umuriro bifite ubwishingizi.
Yahamije ko nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahaburire ubuzima kuko muri ayo masaha y’igicuku nta bantu bari barimo.
Ati “Abari bahari ni abantu bake bateguraga ibizakorwa mu gitondo cy’uyu munsi babashije gutabaza. Harimo igihombo kugeza ubu tutabashije kumenya agaciro kacyo ariko hari byinshi bitabashije kurokoka.”
ACP Rutikanga yavuze ko ahantu hari ibikoresho by’ubuhinzi, ifumbire n’imiti yo kwica udukoko ari ibintu bifata umuriro cyane ku buryo byahise bigurumana.
AMAFOTO: Rusa Prince



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!