Abanyarwanda barenga miliyoni zirindwi n’ibihumbi 500 ni bo kuri ubu bafite indagamuntu. Ni intambwe ishimishije kuko kuva mu myaka 26 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bishimira ko batunze ibyangombwa bitarangwamo ivangura rishingiye ku moko nk’uko byari byarimakajwe na Leta zo hambere.
Amateka y’u Rwanda agaragaza ko mu gihe cy’ubukoloni, ibyari ibyiciro by’Abanyarwanda hagendewe ku butunzi, byahinduwe ubwoko ndetse abakoloni batangira kubushyira mu byangombwa by’Abanyarwanda bitaga “ibuku”, yaje kuvamo indangamuntu y’urupapuro na yo yari yanditsemo amoko.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Antoine Mugesera usanzwe ari inararibonye mu muco n’amateka, yavuze ko agatabo kitwa ‘ibuku’ kabaga kagizwe n’amapaji nk’icumi 10.
Yagize ati “Kari agatabo gato, bakitaga ibuku, ako rero ni ko kazanye cya kintu bavuga ngo amoko karemano, Abanyarwanda bari bafite amoko makumyabiri yacu, Abasinga, Abazigaba, Abagesera n’abandi ayo rero twari tuyasangiye twese.’’
Amateka y’iby’indangamuntu mu Rwanda yatangiye mu 1933, yabaga ibitse umwirondoro wa nyirayo.
Iyi ndangamuntu irimo amoko yanifashishijwe cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kuri bariyeri zinyuranye zashingwaga, Interahamwe zayibazaga zishaka abo zica.
Mugesera avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu byahindutse, iby’amoko bikurwa mu ndangamuntu.
Ati “Nari mu bantu batangije uwo mushinga nari nkuriye na komisiyo yazitangaga mu 1995/96, Arusha yari yaremeje ko indangamuntu zirimo ibyo byitwa amoko, ingirwamoko, zizavaho hakajyaho izindi na Habyarimana yashatse kubikora hanyuma arifata yabanje aragerageza ariko biranga.’’
Kuri ubu Umunyarwanda wujuje imyaka 16 y’amavuko yemerewe gufata indangamuntu, nk’icyangombwa kimuranga kibitse imyirondoro ye.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, Mukesha Josephine, yavuze ko inyigo yo guhindura indangamuntu ikajyana n’ikoranabuhanga rigezweho irimbanyije.
Ati “Hari gahunda ihari yitwa ‘digital ID’ ni ukuvuga ngo mu buzima busanzwe uba ufite iriya ndangamuntu ifatika ukayerekana ariko ugiye gukoresha ikoranabuhanga. Icyiza cy’iyi ndangamuntu ni uko ushobora no gusinya bikemera. Ari utanga serivisi akaba azi ngo ni wowe yayihaye ntabwo uzayihakana nawe noneho ujya kubona serivisi ukavuga uti bayimpaye bazi ko ari njyewe, urwo ni rwo rugendo turimo, twarabitangiye hari inyigo irimo gukorwa izarangirana n’ukwezi kwa 10 cyangwa ukwa 11.’’
Mu 2016, iki kigo cyatangaje ko indangamuntu y’ikoranabuhanga izaba ikomatanyijwe n’ibindi byangombwa bigera kuri birindwi harimo indangamuntu ubwayo, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, uruhushya rw’inzira, nimero ya RSSB, ubwishingizi, tin number n’abagize umuryango. Umuntu uyishaka azajya atanga 15 000 Frw.
Kuri ubu Abanyarwanda miliyoni 7 586 813 ni bo bafite indangamuntu, muri bo miliyoni eshatu n’ibihumbi 980 ni abagore n’aho abagabo ni miliyoni eshatu n’ibihumbi 600. Abagera kuri 98% by’abujuje imyaka yo gufata indangamuntu barazifite.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!