Yabitangaje ku wa 8 Mata 2025 ubwo yari yifatanyije n’inzego zitandukanye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Busogo, riherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo.
Yavuze ko abihayimana bagize uruhare rutari rwiza, aho bigishije ivangura rivuga ko Umututsi ari umwanzi, akaba inyangarwanda.
Yatanze urugero ku ba padiri 15 bari aba Diyosezi ya Ruhengeri bandikiye Papa Pawulo II ku wa 05 Werurwe 1993 bamubwira ko mu Rwanda hari intambara yatejwe n’Abanya-Uganda.
Abo bihayimana babwiye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ko Inkotanyi zikwiriye gusubira iwabo (muri Uganda), ko ari abanzi b’u Rwanda, ndetse ko n’imiryango y’Abatutsi yasigaye mu Rwanda ari abafatanyacyaha bagomba kwicwa.
Dr. Bizimana yavuze urwo ruhare rw’abihayimana ruri mu byatumye Jenoside yihuta na nyuma yayo bagira uruhare mu bikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya.
Ati “Inyandiko za mbere zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi zanditswe n’abihayimana. Hari n’uwanditse igitabo avuga ko Abatutsi ari babi no mu mimerere yabo, mu gihe Abahutu ari abanyakuri ndetse bishe Abatutsi barimo kwirwanaho bikiza umwanzi.”
Yanagarutse ku rundi rugero rw’abapadiri 28 bishyize hamwe ku wa 02 Kanama 1994 bakandika inyandiko bakayishyikiriza Papa na Musenyeri wabo irimo ibitekerezo byabo bibi.
Yaboneyeho gusaba amadini kwigira ku mateka, kugira ngo bakosore ibibi byakozwe.
Yasabye kandi abaturage kurushaho kumva ko Jenoside yakorewe Abatutsi itaje nk’impanuka, ahubwo yabibwe ndetse igashyirwa mu bikorwa kubera politiki mbi yigishijwe Abanyarwanda.
Theophilla Nyirahonora, wavutse mu 1962 watanze ubuhamya nk’uwarokokeye mu yahoze ari Komini ya Mukingo (Umurenge wa Gataraga w’ubu) yavuze ko kubera politiki mbi yo kudafata abantu kimwe, biri mu byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi, ahamya ko batotejwe kuva kera.
Yavuze ko yatotejwe kuva mu mashuri abanza, aho ishuri yigagaho rya Gataraga, abayobozi baryo babafataga bakabazengurutsa ikigo cyose hagamijwe kwerekana uko Umututsi yasaga.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!