00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intwarane za Yezu na Mariya zahanaguweho ibyaha

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 April 2015 saa 04:07
Yasuwe :

Urukiko rw’Ikirenga rwagize abere abagize itsinda “Intwarane za Yezu na Maria”, nyuma yo gusanga nta mpamvu zidashidikanywaho zaba zarashingiweho n’Urukiko Rukuru mu kubahamya ibyaha.

Nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagahanishwa igifungo cy’imyaka 5 kuri buri umwe, kuri uyu wa 2 Mata 2015 Urukiko rw’Ikirenga rwahanaguyeho ibyaha abantu umunani bo mu itsinda ry’Intwarane za Yezu na Mariya runategeka ko ko bahita barekurwa.

Iki cyemezo Urukiko rw’ikirenga rugifashe nyuma yo kumva ubujurire bw’abantu 8 barimo abagore barindwi n’umugabo umwe bo muri iryo tsinda, bugasuzumanwa ubushishozi, rugasanga nta mpamvu zidashidikanywaho zigaragaza ko ibyaha bashinjwa babikoze.

Umucamanza yagaragaje ko mu isuzuma ry’urukiko, rwasanze nta mpamvu zidashidikanywaho zigaragaza ko abaregwa bavuze ko ubutegetsi buriho ari ubw’igitugu, ko bugomba kuvaho, bitaba bityo hakazameneka amaraso aruta ayamenetse mu 1994.

Mu gusoma umwanzuro, Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko mu bushishozi bwarwo; rwasanze ibyashingiweho hemezwa ibyaha aba bantu nta mpamvu zidashidikanywaho zigize icyaha zatanzwe.

Urukiko rwagaragaje ko Umutangabuhamya wabajijwe n’Ubugenzacyaha yabeshye, hashingiwe ku masaha yivugiye ko yagereye kuri St. Michel n’ayo ibikorwa Ubushinjacyaha buvuga ko ko bigize icyaha cyaha byakorewe, bityo ubuhamya bwe bukaba butari gushingirwaho nk’ikimenyetso mu guca urubanza.

Uwo mutangabuhamya yavuze ko yahageze saa tatu za mugitondo ahava saa saba, bityo ibyo yavuze by’uko nyuma y’aho abo bantu basubijwe inyuma n’abarinda ku mukuru w’igihugu, bakazenguruka Umujyi bavuga amagambo (we yise mabi) akaba atarigeze abakurikirana kuko yari kuri St.Michel.

Urukiko rwanagaragaje ko rwasanze hari amagambo yavuzwe na Mutamba Chantal, wayoboraga iryo tsinda, y’uko abantu bakwiye kwisubiraho bakareka ibyaha, abakobwa bakareka gukuramo inda, atari agamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, ko ahubwo yari amagambo akubiyemo ubutumwa nk’uko yumvikana.

Gusa ngo hari n’andi yashoboraga gutera ubwoba koko, ariko nta kigaragaza ko yavuzwe hagamijwe kwamamaza nkana ibihuha byo kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi nk’uko bari babihamijwe.

Ibi bisobanuro byavuzwe n’Urukiko rw’Ikirenga, rwanzuye ko ubujurire bwabo bufite ishingiro ruhita rubahanaguraho ibyaha rutegeka ko bahita banarekurwa bagataha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages