00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Patrick Nyamvumba yijeje Loni umusanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 February 2016 saa 08:25
Yasuwe :

Itsinda rigizwe n’intumwa 23 bagize Komite ishinzwe imirimo n’ingengo y’imari (Administration and budget) mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye ryasoje uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rireba uko igihugu cyitwara mu bijyanye no gutegura no kohereza abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro.

Kuwa Kabiri tariki 9 Gashyantare 2016 izo ntumwa zagiranye ikiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ku cyicaro cya RDF, ku Kimihurura.

Gen Nyamvumba yijeje izo ntumwa ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ati “Igihugu gifite ubushake bwo gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Tuzi neza ko iki gikorwa habamo ingorane, ari nayo mpamvu dutegura abasirikare kugira ngo bajye mu kazi basobanukiwe ko ari ubwitange."

Izo ntumwa zasuye u Rwanda kuva tariki 8 kugeza tariki 10 Gashyantare 2016 aho baganiriye n’Ubuyobozi bwa RDF hamwe na Polisi y’igihugu ibijyanye n’ibikoresho, uburyo byishyurwa hamwe n’imbogamizi mu gihe cyo gutegura ndetse no mu bikorwa nyir’izina byo kubungabunga amahoro, nk’ibijyanye n’imibereho myiza y’abasirikare n’abapolisi boherezwa mu butumwa.

U Rwanda ubu ni igihugu cya gatanu mu bifite umubare munini w’abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi. Ubu rufite abasirikare n’abapolisi 6,596 bari mu butumwa.

Izo ntumwa zavuye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye zasobanuriwe uruhare rw’u Rwanda muri ubwo butumwa n’imbogamizi. Zanasuye Ishuri rikuru rya Gisirikare i Gako ahategurirwa Ingabo zijya mu butumwa bw’amahoro.

Nyuma yo gusura Ishuri rya Gako, Umuyobozi mukuru ushinzwe Icungamari, Rick Martin, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi agira ati “Ibyo u Rwanda rukora muri iri shuri bigaragaza ubwitange n’ubunyamwuga mu gutegura ubutumwa bw’amahoro ari nabyo bishimangira icyizere Umuryango w’Abibumbye ufitiye u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro”.

Umwe muri izo ntumwa Omar Lisandro Castaneda Solares, yavuze ko bashimye by’umwihariko inyigisho zijyanye n’ireme ryubahirizwa mu kubungabunga amahoro harimo kutagira uruhande ubogamiraho hamwe no kurinda abagerwaho n’ingaruka zikomeye z’intambara nk’abagore n’abana.

Umudipolomate uhagarariye Angola muri Loni i New York, Marcio Burity, yavuze ko ikintu yabonye u Rwanda rushyiraho imbaraga ari imyitozo ihabwa abajya mu butumwa asanga iri ku rwego rw’ibisabwa na Loni mu gutegura no kohereza abajya mu butumwa.

Yashimangiye ko u Rwanda rufite uruhare rukomeye mu butumwa hashingiwe ku bunararibonye rumaze kugira muri icyo gikorwa.

Yongeyeho ko nyuma y’urwo ruzinduko abasuye bazafata umwanya wo kurebera hamwe ibyo babonye bakazafata n’ibyemezo bijyanye n’ibyo bagiye bibonera.

Kuva 2004 kugeza ubu u Rwanda rumaze kujya mu butumwa butandukanye 14 aho rumaze kohereza abasirikare 44,883 n’abapolisi 3,894 hirya no hino ku Isi.

Izi ntumwa zasuye ahantu hatandukanye
Zanashimye uruhare rw'u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
Intumwa za Loni zasobanuriwe uruhare rw’u Rwanda mu butumwa bw'amahoro n’imbogamizi ruhura nazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages