Intagamburuzwamumihigo, Intore za INILAK zifite intero ari nayo cyivugo cyabo bagira bati: “Turi intagamburuzwamumihigo za INILAK, Inyamamare, Imparirwakurusha, Indacogora ku Rugerero, Tuzakomeza twese imihigo ubuziraherezo.”
Imihigo Intore za INILAK ziyemeje kwesa muri uyu mwaka, harimo indangagaciro ndwi za Kinyarwanda, ari zo:
1. Ubunyarwanda
2.Gukunda igihugu
3. Ubunyangamugayo
4. Ubutwari
5. Ubwitange
6. Gukunda umurimo no kuwunoza
7. Kwihesha agaciro
Umurage Ndahiro Claude ukuriye abanyeshuri ba INILAK Ishami rya Kigali, yavuze ko Intagamburuzwamihigo za INILAK ziyemeje gushakira igihugu ibisubizo mu nzira zose, zikazabigeraho zifashishije ubumenyi bushyitse n’uburezi bufite ireme butangwa muri INILAK, banashingire ku mahame y’Intore arimo: Kutaganya, kutayoba, Kurinda ibyagezweho, kjijukirwa, kutagambana, gukemura ibibazo, kudasahinda, guharanira amahoro n’ubukire.
Kugira ngo ibi bishoboke, ku rugerero intore za INILAK zigabyemo amasibo mu rwego rwo gusaranganya ibikorwa ngo babikorane ibakwe n’ishyaka muri gahunda y’ubwitange n’ikoranabushake. Amwe mu masibo ni Ubunyarwanda, Urugerero, Gukunda umurimo no kuwunoza, ubutwari, kwihesha agaciro, n’andi.
Mu mihigo icumi yazo, Intagamburuzwamumihigho za INILAK ziyemeje kandi gutanga ibitekerezo byubaka, zibinyujije ku bwinshi mu miyoboro y’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, ngo zimenyekanishe ibyiza by’igihugu, zinanyomoza abagisebya bagisiga icyasha.
Dr Véronique Tumusabyimana, Umuyobozi wungirije wa INILAK ushinzwe amasomo, yibukije muri make uburyo INILAK ikomeje gutera imbere haba mu myigishirize n’ubushakashatsi, avuga kandi ko izarushaho kujya mbere no kuba intwararumuri.
Avugana n’Itangazamakuru, Dr Ngamije Jean Umuyobozi wa INILAK yavuze ko iyi gahunda yakozwe nk’uko iteganyijwe n’ahandi mu mashuri makuru na za Kaminuza ku rwego rw’igihugu, by’umwihariko INILAK ikazashyiramo akarusho ko kuba indashyikirwa mu bikorwa byagenwe.
Egide Rugamba Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yavuze ko izi ntore zo Ku rugerero zifite inshingano yo guhinduka mu myumvire ngo zibashe guhindura abandi, hagamijwe impinduka nziza ku iterambere n’ahazaza h’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO