00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intore Rucagu yakumbuje abanyamakuru kwitabira Itorero ribagenewe

Yanditswe na

Williams Ntwali

Kuya 13 October 2015 saa 06:56
Yasuwe :

Mu gihe hashize iminsi itari mike abanyamakuru b’ingeri zinyuranye batavuga rumwe ku kujyanwa kwabo mu Itorero ryabitiriwe, Umutahira w’Itorero ry’Igihugu Boniface Rucagu yabamaze impungenge aranaribakumbuza.

Mu kiganiro kigenewe Itangazamakuru cyahawe abibumbiye mu rubuga nsangirabitekerezo rwa WhatsApp ku muyoboro bise “Smart Talk”, kuwa 11 Ukwakira 2015, abanyamakuru biniguye ku rujijo baterwaga no kujyanwa mu itorero, banasobanurirwa umumaro wabyo, inyungu bibafitiye n’izo bifitiye igihugu.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu bagomba gukorerwa itorero ryihariye, Umutahira Rucagu yasubije agira ati: “Itorero ritangizwa n’Umukuru w’Igihugu ryahawe inshingano yo gutoza Abanyarwanda bose.” Uretse kuba bagomba gutozwa nk’abandi Banyarwanda bose muri gahunda ya Perezida wa Repubulika ariko bose bakaba batagirayo rimwe, akarusho ku banyamakuru ni uko bazatozwa kandi baganire ku muco w’ubutore mu itangazamakuru, n’uburyo ubwo butore bwakubaka igihugu, nk’uko byagarutsweho na Rucagu Boniface.

Aha ni naho yavugiye ko ababa baragiye mu bindi byiciro by’Itorero nabo bazagaruka mu ry’abanyamakuru ngo baganire ku mwihariko w’ibijyanye n’umwuga wabo, nkuko n’abo mu bindi byiciro by’ubuzima bagiye bahabwa Itorero rijyanye gusa n’umwuga wabo. Urugero ni Itorero ry’Abacuruzi, Itorereo ry’Abahanzi, …

Itorero ry’Abanyamakuru rizayoborwa n’itorero ry’Igihugu nk’uko ari ryo riyobora ibikorwa byose bijyanye n’Itorero, ariko hakazabaho ubufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru (ARJ). Ku bijyanye n’ubu bufatanye, Peacemanker Mbungiramihigo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, yavuze ko Ubufatanye bw’izi nzego eshatu (ARJ, MHC, NIC) bushingiye ku gutahiriza umugozi umwe wo guha amahirwe abakora itangazamakuru kwitabira itorero kugira ngo baganire bahugurwe kandi batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu bashingiye ku ndangagaciro nziza zikwiye kuranga Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye barimo.

Mu bijyanye n’inshingano z’ibi bigo ku Itangazamakuru zisa n’aho zifite aho zigonganira, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru MHC yasobanuye ko MHC ishinzwe gukora ubuvugizi bugamije kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, mu gihe Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru ARJ riharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, naho Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu ikaba ishinzwe uburere mboneragihugu (Civic Education).

Ku kibazo cy’umunyamakuru wagize impungenge ko ahari Itorero ryakwifashisha nko kubagusha neza ngo bajye birengagiza gukebura abayobozi ku bitagenda neza, Peacemaker Mbungiramihigo yasubije agira ati: “Siko bimeze si Ruswa kuko ibiganiro abitabira Itorero bahabwa bidahindura amahane abanyamakuru bagenderaho ahubwo birayunganira. Barushaho kugira urumuri n’isura nyayo y’uruhare bafite mu kubaka igihugu.”

Umwe mu banyamakuru yabajije agira ati: "Iyo itangazamakuru riganiriye n’abasoza itorero usanga bose bashima ibyo bamazemo iminsi. Nyamara iyo bageze hanze hari benshi batagaragaza impinduka: uwanyerezaga ibya rubanda agakomeza kunyereza, uwasindaga ku karubanda agakomeza gusinda, uwarwanaga iwe akabikomeza .... Cyokora aho umuyobozi mukuru yasuye bakaza kuharirimbira. Ese ntibyaba bivuga ko ibivugirwayo ari amasigaracyicaro?"

Mu bisubizo yahawe, Mbungiramihigo yasubije ko nta mahugurwa aba amasigaracyicaro ku bantu bose bayitabiriye. Ati: "Hari abo ahindura, abandi kubera kudaha agaciro inshingano bafite bagatatira igihango bagiranye n’igihugu"

Umutahira Mukuru w’Itorero ry’Igihugu yunzemo ati: " Ngo aba umwe agatukisha bose, abo ntibabura mu bantu. N’umubyeyi atoza abana be bose bakabishima, ariko nyuma bamwe bakarenga kuri za nama yabahaye bagakosa. Ntabwo bimuca intege arakomeza. Itorero naryo ntiricika intege rirakomeza ndetse iyo ikaba n’imwe mu mpamvu zatuma duhuza abanyamakuru ngo dufatanye kurebera hamwe impamvu ituma abatojwe batadohoka, n’uruhare rwabo mu kugarura mu murongo abantu nk’abo".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru Muganwa Gonzaga yavuze ko buri munyamakuru wese ubishaka yemerewe kujya mu Itorero, kuko ridaheza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages