Mu Ugushyingo 1993, sosiyete ya Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside n’izindi yagiye atanga dore ko mu byo yari asanzwe acuruza na mbere ya Jenoside, intwaro gakondo nk’izi zari zirimo.
Kabuga yapfiriye mu bitaro by’i La Haye mu Buholandi, igihugu yari afungiwemo by’agateganyo mu gihe yari ategereje ikindi gihugu kimwakira.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe ku wa 16 Gicurasi 2026 n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).
Muri Gicurasi 2020, ni bwo Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko Kabuga Félicien wari umaze imyaka myinshi ashakishwa ngo aryozwe uruhare yashinjwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi. Yamaze imyaka 26 yihishahisha ubutabera, kubera gukingirwa ikibaba na bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Kabuga amaze gushyirirwaho igihembo cya miliyobi 5 $ ku muntu uzatanga amakuru y’aho ari, na we yakoze ibishoboka byose ngo ukekwaho kumutanga ahite yicwa.
IBUKA yatangaje ko nubwo Kabuga yapfuye, ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze bitapfuye bityo ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye guhabwa ubutabera by’umwihariko ku manza z’abaregera indishyi.
Kabuga wavukiye akanakurira mu Majyaruguru, uyu munsi Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi, abamubonye kera bamubonaga acuruza utuntu mu ntoki, hamwe yagendaga avuga ati ‘ushaka igikwasi ndaguha’, ushaka iki ndamuha n’ibindi.
Uyu mugabo waje kuyoboka magendu akavana ibicuruzwa muri Uganda akabicuruza, yakize mu buryo bwihuta kugeza igihe yimukiye i Kigali aba umunyemari ukomeye cyane.
Interahamwe zitorezaga mu rugo rwa Kabuga…
Zukuriza Pierre w’imyaka 68 wavukiye muri Kimironko akaba ari na ho atuye kugeza magingo aya ndetse akaba ari Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, yari umuturanyi wa Kabuga Félicien aho ku Kimironko, mbere gato y’uko haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabwiye IGIHE ko Kabuga akigera i Kigali yari umucuruzi nk’abandi ndetse ko bamuhahiraga, ariko ko yaje guhinduka nk’uko n’abandi benshi bahindutse kugeza bishe Abatutsi.
Ati ‘‘[Kabuga] Afite igipangu, icyo gipangu cye ni nka hegitari irenga cyari igipangu kinini. Ni ho Interahamwe za hano Kimironko n’izo mu nkengero bazigishirizaga ukuntu zizica Abatutsi. Bahakoreraga imyitozo n’inama. Barabitubwiraga kandi barahembwaga. Kuko wajyaga kubona ukabona baraje bafite utudebe tw’amavuta ya USA, bafite amasabune bafite iki, noneho bakaza bakabigurisha kugira ngo babone inzoga zo kunywa.’’
Zukuriza ahamya ko muri icyo gihe muri Kimironko habaga interahamwe z’abakene ku buryo umuntu yabaga akennye atabasha no kubona ubushobozi bwo kwigurira umuhoro, ariko ko indege ya Habyarimana yamaze guhanuka za nterahamwe zose zatorezwaga kwa Kabuga zikirara mu mihanda n’imihoro n’amashoka ndetse n’ubuhiri, zigamba uko zigiye kwica Abatutsi.
Sinderibuye Pierre Celestin na we wari utuye muri Kimironko yabwiye IGIHE ko urugo rwa Kabuga Félicien rwari rutinyitse, kuko yari yarahashyize insoresore z’Abakiga yakuye i Byumba, zari zimeze nk’ibihararumbo ku buryo zasagariraga abaturage barunyuragaho.
Aba bantu ngo bahembwaga ibirimo amavuta yo guteka bakajya kuyagurisha bakaguramo inzoga, bamara gusinda bakigamba uko bazica Abatutsi.
Ababaga kwa Kabuga baraturutse i Byumba bakoreshaga andi mazina atari ayabo, ku buryo na n’ubu bikivugwa ko hari abasubiyeyo ariko bikaba bigoye kumenya imyirondoro yabo ngo baryozwe uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ugera mu gace k’iwabo wabaza izina nka ‘Rudomoro’ bakakubwira ko batamuzi.
Uruhare rwa Kabuga Félicien muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi, rwashimangiwe na Nyirimanzi Grégoire ufungiwe muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, kubera uruhare yayigizemo.
Nyirimanzi yari Konseye wa Segiteri Nyakabanda muri Kigali, akaba n’umwe mu bayobozi bohereje urubyiruko rwinshi kwiga gukoresha intwaro ndetse akazitanga ngo bajye kwica Abatutsi. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Mata 2026 Kabuga atarapfa, yavuze ko inama nyinshi bazikoreraga kwa Kabuga, ndetse ko ari mu bagaburiraga interahamwe.
Ati ‘‘Ntabwo ari ukuvuga ngo Kabuga hari icyo bamuhimbira, twakoreye inama iwe. Twakoreye inama iwe ku Muhima, na we ubwe yazaga muri izo nama, twakoreye inama ku i Rebero yari ayirimo atwizeza umusanzu wese twakenera, ntabwo rero tumuvuga kubera ko hari icyo dupfa na we. Turashaka kugira ngo buri Munyarwanda wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi asabe imbabazi Abanyarwanda.’’
Nyirimanzi yavuze ko Kabuga yabijeje ubufasha bwose bakeneye mu rugamba rwo gutsemba Abatutsi.
Ati ‘‘Mu nama twagiranye na Kabuga icyo gihe hari harimo Ngirumpatse Matayo, yabereye kuri Techno Solve, ni hariya ku Muhima. Kabuga yatwijeje ko agomba kudushyigikira mu buryo bwose. Kandi icyo gihe n’ibiribwa interahamwe zaryaga hamwe na hamwe cyane cyane nk’abari kuri Brigade ya Nyamirambo, interahamwe ibiryo zaryaga byatangwaga amafaranga yishyurwaga na Kabuga Félicien. Ni ukuvuga rero ni byinshi cyane kuko intwaro nyinshi akorana na Maj. Ntirikina wayoboraga ikigo cya Huye hano muri Mont Kigali, ahanini igihe kinini babaga bari kumwe.’’
Kabuga yari ba mwana wa Perezida Habyarimana: Bisobanuye iki?
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Zukuriza Pierre, yavuze ko Kabuga Félicien yari inshuti magara ya Perezida Juvénal Habyarimana ku buryo byari binoroshye ko bahuza umugambi wo gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko banashyingiranye abana ubugira kabiri.
Ati ‘‘Yari afitanye umubano na Perezida Habyarimana ku buryo bw’umwihariko, kuko yari ba mwana we. Umuhungu wa Habyarimana witwa Jean Pierre yarongoye umukobwa wa Kabuga. Urumva rero, iyo abantu bashyingiranye baba babaye bamwe. [...]. Yabaye inshuti ya leta agera n’aho ashyingira perezida wa repubulika’’.
‘‘Hari n’undi muhungu wa Habyarimana warongoye undi mukobwa wa Kabuga. Urumva rero ntabwo umuntu yagushyingira bwa mbere, mudafitanye igihango nya gihango ngo yongere agushyingire undi mwana wa kabiri.’’
Zukuriza kandi yavuze ko nubwo kabuga yapfuye, afite imitungo Kimironko, ku Muhima, Kimihurura, i Byumba n’ahandi, bityo ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakwiye guhabwa ubutabera buboneye ku buryo banahabwa indishyi z’akababaro muri iyo mitungo.
Kabuga yari mu bayobozi ba RTLM
Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM), yari Radiyo yatangiye kuvuga ku wa 8 Nyakanga 1993 ariko yagize uruhare rugaragara muri Jenoside hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Yari ifite studio n’iminara mu nyubako ziri ahari Kigali CarFree Zone magingo aya. Iyi Radio yumvwaga n’abaturage benshi cyane, byatumye ikwirakwiza urwango mu buryo bworoshye. Yari ifite amashanyarazi yavaga muri Prezidence ya Habyarimana, ibyatumaga itabura amashanyarazi.
Ni radio yatangijwe n’itsinda ryari riyobowe n’umwe mu bahanga igihugu cyari gifite witwaga Dr Ferdinand Nahimana.
Nahimana ni we wanditse inyandiko ya mbere iteganya gushyiraho Radiyo RTLM. Komite ntangiriro ya RTLM [Comité d’initiative] yayoborwaga n’Umunyemari Kabuga Félicien.
Abandi bari bari muri iyi komite barimo Serugendo Joseph, Ephrem Ntezabera, Jean Bosco Barayagwiza mu gihe Perezida Juvénal Habyarimana ari we wabaye umunyamigabane wa mbere w’ikirenga wa RTLM.
Abandi banyamigabane barimo Kabuga, Basabose Philippe n’abari abayobozi bakuru b’igihugu icyo gihe.
RTLM kandi ngo yafatanyije n’Ikigo cya Leta cy’Itangazamakuru, Orinfor [Office Rwandais d’Information] ku buryo abanyamakuru benshi, bari abo muri Orinfor.
Barimo abanyamakuru bari barize b’abahanga ndetse bari bagezweho icyo gihe nka Habimana Kantano, Noheli Hitimana, Joël Hakizimana, Gaspard Gahigi n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!