Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Depite Juvénal Nkusi avuga ko kuba urutonde rw’abanyereje umutungo wa Leta ruriho benshi mu bakozi bo hasi bidatangaje kuko biganjemo abatari bacye banyereje umutungo, mu gihe bamwe mu bayobozi bakuru bakoze icyo cyaha bahanwe.
Nkusi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 03 Ukwakira 2014, aho Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko wagaragazaga ibyo wakoze mu mwaka umwe ushize utowe.
Abajijwe impamvu urutonde rw’abanyereje umutungo wa Leta rugaragaraho abakozi benshi bo mu byiciro byo hasi ntihabonekeho abo mu nzego zo hejuru, nk’abayobozi bakuru n’ababungirije, Depite Nkusi yagize ati " Ntawe bigomba gutangaza kuko niko bigomba kumera kuko iyo urebye imicungire y’umutungo w’igihugu n’uburyo Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta yatangiye abikora hari ibintu byagombaga gushyirwa ku murongo, bikanozwa.”
Nkusi Juvénal avuga ko hari abacunga umutungo wa Leta nk’utagira nyirawo, bagakora nk’abatagira ubugenzuzi. Atanga ingero z’abakirizi b’imisoro ku rwego rw’uturere batagiye bageza amafaranga ku turere, abacungamutungo mu bigo nderabuzima banyerezaga imitungo, n’abandi bakozi benshi baba bashinzwe umutungo w’ibigo binyuranye bya Leta.
Ku bijyanye n’abayobozi bakuru, NKusi avuga ko bamwe muri bo bagiye bishyura amande y’uko bagize uburangare mu gucunga umutungo nabi. Yabisobanuye agira ati "Hari urutonde rw’abayobozi bakuru bagiye bacibwa amande atari make kuko bagize uburangare mu gucunga umutungo, cyangwa se ntibakurikirane ibintu. Amwe mu makosa yabo ni nko gutanga amasoko nabi, ku buryo nk’abari muri komisiyo y’amasoko bose baciwe amafaranga kuva ku bihumbi 500 kuzamura ... Ibi bigaragaza ko intambwe yo gukurikirana abo bantu ihari, nta gushidikanya ko n’ibindi bizagenda bitungana buhoro buhoro".
Ku kibazo cya ba Rwiyemezamirimo batarangiza imirimo batangiye, Nkusi Juvénal asanga ikibazo atari bo ubwabo, ko ahubwo abakwiye kwibazwaho cyane bakanakurikiranwa ari abatanga ayo masoko, bityo bakaryozwa iby’imirimo itararangijwe.
Kuri iyi ngingo, Depite Nkusi, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko yatanze urugero rwo kutarangiza imirimo yo kubaka ikigo nderabuzima, ati “Ntihari hakwiye kwibazwa ngo basize shantiye itarangiye, uwari kubaka ikigo nderabuzima biteganijwe ko cyarangira mu myaka ibiri ngo abaturage bivuze ariko ntibikorwe nk’ubishinzwe yagakwiye kubazwa ingaruka zirimo ko wenda mu myaka ibiri haba hari abantu batakaje ubuzima bwabo kuko batabashije kwivuza. Uwakoze ibyo aba akwiye kubibazwa."
Ikindi cyagarutsweho ni ugukoresha amafaranga ibyo atagenewe, hifuzwa ko nabyo byajya bifatwa nko kunyereza umutungo. Depite Nkusi abishimangira avuga ko kwemeranwa ibigomba kujya mu ngengo y’imari y’umwaka, ariko nyuma ntibikorwe ari ikibazo cyo gukoresha nabi umutungo wa Leta, kandi bigafatwa nk’ikosa ry’imicungire y’umutungo.
Foto: Gentil



















TANGA IGITEKEREZO