00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intego Niyonshuti Ben yinjiranye mu Nteko

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 7 September 2026 saa 07:29
Yasuwe :

Ibyavuye mu matora y’ibanze y’Umudepite uzahagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, asimbura Icyitegetse Venuste uherutse kwegura, bigaragaza ko Niyonshuti Ben, usanzwe yikorera akaba n’umukorerabushake mu rubyiruko, ari we wayatsinze.

Byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nyuma y’amatora yabaye ku wa 2 Nzeri 2026, aho Niyonshuti yagize amajwi 47, angana na 23,9% by’amajwi y’urubyiruko 198 rwatoye.

Niyonshuti afite imyaka 27 y’amavuko, akaba yaravukiye kandi atuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere y’inzego za Leta n’iz’ibanze, yakuye muri Kaminuza ya Kigali mu 2023.

Mu mashuri yisumbuye yize Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB).

Yatangiye ibikorwa by’ubukorerabushake mu 2017, ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Mu 2018, yahawe inshingano zo kuba umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Umudugudu wa Ruliba, mu Murenge wa Kigali.

Mu kiganiro na IGIHE, Niyonshuti yavuze ko kuva icyo gihe yakomeje kuzamuka mu nzego z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), abibangikanya n’inshingano mu rubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’akagari n’urw’umurenge.

Yakomeje kuzamuka, maze mu 2022 atorwa kuba Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho Myiza mu ihuriro ry’urubyiruko muri Nyarugenge. Mu Mujyi wa Kigali kandi akuriye agashami k’urubyiruko muri Komisiyo y’Ubukangurambaga mu Muryango FPR Inkotanyi.

Ahamya ko urugendo rwe rw’igihe kirekire mu bukorerabushake rwamuhaye amahirwe yo kunguka ubunararibonye mu gukorana n’abandi. Mu gihe cya Covid-19, yayoboye urubyiruko rw’abakorerabushake rwafashaga abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Mu gihe cyo gukingira Covid-19, yayoboye kandi urubyiruko rwakurikiraga niba abantu bakingiwe, inshingano avuga ko zahembwaga.

Niyonshuti ahamya ko gukora ubukorerabushake, ubusanzwe butari akazi gahemba, byagiye bimufungurira andi mahirwe yo kwinjiza amafaranga, bikanongera inyota yo gukomeza gukorera Igihugu.

Ati “Akenshi abantu bumva ibikorwa by’ubukorerabushake nk’ibintu bisanzwe, ariko njye nagiye mbikuramo inyungu. Ubumenyi nabikuyemo nagiye mbubyaza amafaranga. Hari ibiraka bito by’ubushakashatsi nagiye mbona, ndetse na bimwe byo mu gihe cya Covid-19 byari akazi, kuko nari mfite ikigo cyanjye cyakoreshaga urubyiruko rurenga 300.”

Kuri ubu, uyu musore aracyakora ibiraka mu mishinga inyuranye y’imiryango itegamiye kuri Leta n’izindi nzego, akabibangikanya n’ubucuruzi.

Niyonshuti yavuze ko ubunararibonye yungukiye mu gukorana n’urubyiruko ari bwo bwamuteye gukomeza kurukorera ku rwego rwisumbuye, yiyamamariza kuruhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, maze urugendo ruramuhira.

Uretse kuba yishimiye icyizere yagiriwe n’urubyiruko rwamutoye, yasobanuye ko mu Nteko azahera ku kurufasha kumenya uko uru rwego rukora. Azajya kandi aruvugira ku bibazo rwamugejejeho, anarumenereshe ibisubizo byatanzwe.

Ikindi azitaho ni ugufasha urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ahari ashingiye ku ikoranabuhanga u Rwanda rufite, by’umwihariko interineti, no kwita ku mirimo ishingiye ku buhinzi burengera ibidukikije.

Ati “Niba dufite internet nziza, kuki tutayikoresha tugakorera no mu buryo bw’ikoranabuhanga imirimo yo mu mahanga? Gusaba akazi ni byiza rwose, ariko twagashakira no hanze y’imipaka y’u Rwanda. Usanga iyo urubyiruko rushaka akazi rukabona ko gatangwa muri Gabon, Togo n’ahandi, ruhita rwumva ko atari akarwo. Nyamara hano iwacu abanyamahanga ni benshi kandi barahakorera.”

Yashimangiye ko ibyo bijyana no kongera ubumenyi buzwi nka “soft skills”, bufasha umuntu usoje kwiga gusobanura no gukoresha neza ubumenyi afite, ku buryo aho abonye amahirwe hose ayabyaza umusaruro.

Ati “Usanga hari abatazi ko kuri LinkedIn umuntu ashobora kuhabonera akazi, kandi birirwa kuri interineti. Hari abasoza muri kaminuza zimwe bafite ubwo bumenyi, bagahita babona akazi keza. Nyamara hari izindi kaminuza zishyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri b’abahanga kurusha abo, ariko bakagira ikibazo cya ‘soft skills’.”

Niyonshuti yashimangiye ko kuba Leta yaraciye inzoga z’ibyuma ari icyemezo cy’ingenzi, kuko zari zangiza cyane cyane urubyiruko, bigatuma no gukora ngo rutere imbere biba ikibazo.

Icyakora, asanga iki cyemezo gikwiye kujyana no gusuzuma niba hari ibikorwa urubyiruko ruhugiraho, byaba ibirwungura ubumenyi cyangwa ibyo kwidagadura, nk’inzu z’urubyiruko, ibibuga by’imikino n’ibindi. Ibyo byatuma n’urutarabona akazi rugira ibindi bikorwa birwubaka.

Ku myambarire mu rubyiruko, yagize ati “Igihugu ntabwo kirabitangaho umurongo uhamye, ariko ntekereza ko, mu bushishozi bwacyo, niba hari amabwiriza azashyirwaho, abantu bakwiye kuyamenya. Dufite abaturage n’urubyiruko bumva ko iyo ikintu cyatanzweho umurongo, bagomba kuwukurikiza.”

Niyonshuti Ben watorewe guhagarira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko yagaragaje ibyo azibandaho mu kuruvugira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages