00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Integanyanyigisho yo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda yavuguruwe

Yanditswe na Yvette Balinda
Kuya 29 October 2022 saa 07:47
Yasuwe :

Integanyanyigisho yakoreshwaga n’abigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda yavuguruwe, aho hongewemo ibijyanye n’imyitwarire ikwiye kuranga umuyobozi w’ikinyabiziga mu muhanda.

Ubusanzwe amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga yibandaga mu gutanga ubumenyi bwo gutwara ntiyite ku myitwarire ikwiye kuranga umuyobozi w’ikinyabiziga mu muhanda, ibi byatumye integanyanyigisho yakoreshwaga ihindurwa.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda (ANPAER), Habumugisha Jean Paul, yavuze ko integanyanyigisho nshya izatangira gukoreshwa mu ntangiriro z’Ukuboza uyu mwaka.

Habumugisha yavuze ko ubundi bibandaga ku masomo ngiro yo kumenya gutwara ibinyabiziga, ariko ubu bagiye gushyira imbaraga no mu myitwarire kugira ngo batange abayobozi b’ibinyabiziga bakwiye kandi bafite n’imyitwarire iboneye.

Ati “Integanyanyigisho twagenderagaho ubu igiye guhinduka kuko twongeyemo imyitwarire na kirazira bikwiye kuranga abayobozi b’ibinyabiziga, integanyanyigisho nshya irasohoka bitarenze ukwezi kwa 12 kandi twizeye ko izadufasha mu gutegura abayobozi b’ibinyabiziga bashoboye”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga akwiye kuba afite imfashanyigisho zerekana uko umuhanda ukwiye kugendwamo, abasoje amasomo bakaba basobanukiwe bihagije.

Ati “Abayobozi n’abarimu b’amashuri yigisha gitwara ibinyabiziga bakwiye kumva ko bafite uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’ababagana baza kwiga gutwara ibinyabiziga, icyo bakwiye gukora rero bagomba kuba bafite imfashanyigisho zigaragaza umuhanda n’uko ukwiye kugendwamo”

CP Kabera yakomeje avuga ko abigisha gutwara ibinyabiziga bagomba kuba bafite ibimenyetso byo mu muhanda n’ibyapa ndetse n’ibibuga bigishirizamo bikwiye kuba biteye nk’imihanda, bakabigisha uko bagenda mu muhanda, uko babisikana, uko banyuranaho ndetse nuko bahindukira.

Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya impanuka zo mu muhanda zituruka ku makosa y’abawukoresha, yanatangije ubukangurambaga mu mihanda itandukanye ya Kigali bwo kwigisha abakoresha umuhanda, banabahwitura ku makosa bakora ashobora kubaviramo impanuka.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuwa Kane w’iki cyumweru bwitabiriwe n’Abayobozi b’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, bagaragarizwa amakosa abatwara ibinyabiziga bakunze gukora banareba n’ibyo bakwiye kwibandaho mu gihe batanga amasomo.

Muri ubu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda ikaba yigishije abakoresha umuhanda uko bakwiye guhindukira (U-turn) mu buryo bukwiye no gukurikiza ibimenyetso n’ibyapa byo mu muhanda, kudakurikiza amategeko bikaba ariyo ntandaro y’impanuka n’imivundo bigaragara mu muhanda.

Ubukangurambaga bukaba buteganyijwe kwigisha abayobozi b’amashuri yigisha ibinyabiziga mu Rwanda bibumbiye mu ishyirahamwe ANPAER bagera kuri 70.

Abayobozi b'amashuri yigisha ibinyabiziga beretswe ibyo bakwibandaho mu myigishirize yabo
Polisi y'u Rwanda yasobanuriye abayobozi b'amashuri aho bakwiye kongera imbaraga mu myigishirize yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages