Intara y’Amajyepfo iza ku isonga kugira umubare munini w’abakene n’abatindi nyuma y’izindi Ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Gusa ubuyobozi bwayo buvuga ko buri guhangana n’icyo kibazo.
Imibare yavuye mu ibarura rusange rikorwa ku mibereho y’abaturage Integrated Household Living Conditions Survey (EICV) igaragaza ko mu ntara enye n’Umujyi wa Kigali, iy’Amajyepfo ifite umubare munini w’abakene n’abatindi.
Mu mwaka wa 2000/2001, EICV yagaragaje ko 65% by’abatuye Intara y’Amajyepfo ari abakene, naho 44% by’abatuye iyo ntara bakabamu bukene bukabije (abatindi).
Mu mwaka wa 2005/2006, EICV yongeye kugaragaza ko muri iyo ntara 66,7% by’abayituye ari abakene, 44,9% bakaba abatindi.
Ibarura rya EICV riheruka rya 2010/2011 ryongeye kugaragaza Intara y’Amajyepfo ko ikiri ku isonga mu kugira abakene benshi. Muri uwo mwaka ubukene nubwo bwagabanutse bwari bukiri ku kigero cya 56,5% mu gihe abakene cyane bari 31,1% by’abatuye Intara yose.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse avuga ko impamvu Intara ayoboye irusha izindi abaturage bakennye biterwa n’impamvu zinyuranye.
Yagize ati “Abaturage bacu bagizwe ahanini n’abahinzi n’aborozi, kandi Intara y’Amajyepfo ifite ibice binini birimo ubutaka bumeze nabi kandi bwahinzwe igihe kirekire.”
Akomeza avuga ubutaka bwo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamagabe n’igice kimwe cy’Akarere ka Muhanga ari ubutaka bubi.
Ikindi kandi, Munyantwari avuga ko imitere y’Intara ubwayo ifite uruhare mu kugaraga nk’intara ikennye kurusha izindi zose, kuko imisozi ihari izitira abaturage kugera ku bikorwaremezo nko gutunga amatelefone, amagare n’ibindi, kandi ibyo ari bimwe mu byagendeweho hakorwa ibarura rya EICV.
Ntara y’Amajyepfo ifite ingamba zo kugabanya ubukene
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko bushingiye ku kigero kinini babashije kugabanya ubukene, (kuva kuri 66,7% muri 2005 kugera kuri 56,5%,) bateganya kugabanya ubukene mu baturage b’Intara bagasigara ari 30% gusa mu mwaka wa 2015.
Ku bwa Munyantwari ibi bizashoboka kuko bari gushyira imbaraga mu gufata ubutaka neza, banoza umusaruro w’ibyo bahinga no kongera imirimo idashamikiye ku buhinzi.
Ubwo EICV iheruka yakorwaga, Intara y’Amajyepfo niyo yari ifite abaturage benshi bagera kuri 2,266,124 ikaba ari nayo yari imbere mu bucucike mu miturire, aho abaturage 370 ku kirometero kare kimwe.
Dore uko Intara z’u Rwanda zihagaze mu bukene



















TANGA IGITEKEREZO