Abasanzwe bakenera serivise ku biro by’Intara ya Rhenanie Palatinat (Jumelage Rhenanie Palatinat) bari bamenyereye ko bagomba kuyisanga mu Karere ka Nyarurenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu hagati ya Serena Hotel na Sonarwa.
Ubu nyuma y’imyaka isaga 38 yose bakorera muri Nyarugenge, ibiro bya Jumelage Rhenanie Palatinat byimukiye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamatamu, Umudugudu w’Urugwiro ku muhanda KG 5 Ave 56 Kacyiru, Kigali.
Inyubako Jumelage Rhenanie Palatinat yimukiyemo yahoze ikoreramo Ikigega cy’Imari yo Gusana Imihanda (Road Maintanance Fund, RMF).
Umuyobozi wungirije akaba n’umucungamutungo wa Jumelage Rhenanie Palatinat, Jean Claude Kazenga, yabwiye IGIHE ko aho bakoreraga byabaye ngombwa ko bahimuka bitewe n’ibindi bikorwa Leta yari igiye kuhakorera kuko ngo ubundi Jumelage Rhenanie Palatinat ihabwa ibiro na Leta y’u Rwanda.
Rhenanie Palatinat ni imwe mu Ntara zigize u Budage. Mu Budage buri Ntara iba yigenga, ishobora no kugirana imikoranire n’ibihugu, bidakuyeho ko u Budage buba bufite ambasade muri icyo gihugu.
Renanie Palatinat yatangiye kugirana umubano n’u Rwanda kuva muri Nyakanga 1982. Impande zombi zatangije umubano hagamijwe kunoza ubucuti, uko igihe cyagiye gishira ni ko ubucuti bwagiye butuma uruhande rumwe rumenya ibibazo byugarije urundi maze banatangira gufashanya mu buryo bunyuranye.
Ibi Leta y’u Rwanda yabigiriyemo inyungu nyinshi kuko Rhenanie Palatinat yagiye itera inkunga u Rwanda mu bikorwa bitandukanye ahanini byibanda ku burezi no guhindura imibereho y’abanyarwanda bafite amikoro make nk’imfubyi cyangwa bafite ubumuga.
Uretse inkunga z’amafaranga, abaganga n’abandi banyarwanda bari mu nzego zitandukanye bajya kwihugura muri Rhenanie Palatinat ndetse abarimu baho bakaza gutanga ubumenyi mu Rwanda.
Rhenanie Palatinat imaze gufasha amashuri menshi mu Rwanda haba mu kubaka ibyumba by’amashuri, mu kwigisha abarimu, gutanga ibikoresho, kwigisha abaganga n’ibindi.
Amafoto: Igirubuntu Darcy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!