Ni ikibazo cyakunze kugaragara mu bice bimwe na bimwe by’iyi ntara ariko bigeze mu 2016 gifata indi ntera mu turere twa Kayonza, Kirehe, Gatsibo na Nyagatare.
Intara y’Iburasirazuba yihariye 97% by’ibiyaga bibarizwa mu Rwanda. Ibi byiyongera ku byuzi bihangano bikorwa mu rwego rwo gufasha abahinzi kubona amazi bakoresha buhirira imyaka n’aborozi bakabona ay’amatungo yabo.
Ni iki gitera imvura nke mu Ntara y’Iburasirazuba?
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Gahigi Aimable, yabwiye IGIHE ko imvura nke muri iyi ntara iterwa n’uruhurirane rw’ibintu birimo kuba nta misozi miremire n’amashyamba byoroshya kwikora kw’imvura bihari.
Gahigi yavuze ko ubushyuhe bwinshi muri iyi Ntara buri mu bibangamira ikorwa ry’imvura kuko bituma ibicu byashoboraga kuyitanga biyoyoka.
Ati “Ahantu hashyuha bisaba umwuka kuzamuka cyane kandi biba byoroshye ko ibicu byikoze byeyuka ya mvura ntiboneke. Intara y’Iburasirazuba rero irashyuha ugereranyije n’ahandi mu Rwanda ku buryo n’iyo mvura nke ishobora kwirema byoroha kweyuka kurusha ahandi.”
Yakomeje ati "Bitewe n’imiterere y’Intara y’Iburasirazuba kuba ari ibibaya no kuba hashyushye bituma ubuhehere by’umwuka uturuka kure ukubitana n’ubushyuhe butuma weyuka cyangwa umuyaga ukawukomezanya ahandi nyamara ho wahagera bikoroha gutanga imvura kuko uhura n’ubukonje buwemerera kubyara ibitonyanga.”
Sendege Norbert wahoze akuriye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu Ntara y’Iburasirazuba we yabwiye IGIHE ko kuba hatari imisozi, amashyamba n’ibikorwa bya muntu birimo gutema ibiti bihagaragara biri mu bituma haboneka imvura nke.
Imishinga minini yitezweho gukemura ikibazo cyo kuhira imyaka
Ubusanzwe kuhira imyaka ni bumwe mu buryo bushobora gufasha abahinzi bo mu Burasirazuba guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Leta yashoye amafaranga menshi mu bikorwa byo kuhira hafi mu turere twose tugize iyi Ntara mu rwego rwo gukemura iki kibazo.
Umwaka wa 2021 warangiye ubuso bwuhirwa mu Burasirazuba ari hegitari 29.531 zirimo izuhirwa ku buso bwahujwe ndetse n’izuhirwa n’abaturage ubwabo kuko hashyizweho nkunganire ku mashini nto zizamura amazi.
Kuri ubu hari imishinga myinshi iri gushyirwa mu bikorwa mu turere dutandukanye yitezweho gukemura burundu ikibazo cyo kumisha imyaka mu mirima.
Mu Karere ka Nyagatare hari umushinga wa P8 wuhira igishanga cyose cy’Umuvumba n’undi wuhira mu gishanga cya Rwangingo gihuza Akarere ka Nyagatare na Gatsibo ku buso bwa hegitari 900.
Muri Nyagatare kandi hari umushinga wiswe "Muvumba Multipurpose Water Resources Development Programme (MMWRDP)" ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) ukaba waratewe inkunga na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB). Uzuhira ku buso bungana na hegitari 9509 zo mu mirenge ya Tabagwe, Gatunda, Karama, Rukomo, Nyagatare, Rwempasha, Musheri na Rwimiyaga.
Undi mushinga munini utegerejwe ni Gabiro Agribusiness Hub, Leta izafatanyamo na NETAFIM Ltd yo muri Israel mu ishoramari ryo kuhira ku buso bwa hegitari zirenga 5600 ziherereye mu mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga.
Mu Karere ka Kirehe ho hari umushinga wa ’Export Targeted Modern Irrigated’ Agriculture (ETI), washowemo miliyoni 120$ yatanzwe na Leta y’u Buhinde binyuze muri Exim Bank, ukaba witezweho kuhira hegitari zisaga 7000 zo mu mirenge ya Mpanga na Mahama.
Mu yindi mishinga itegerejwe harimo uwatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Karere ka Kayonza na Ngoma ahari guterwa ibiti by’imbuto no kuhira imirima kuri hegitari 1150 zirimo 900 zo mu Mirenge ya Kabarondo na Murama yo mu Karere ka Kayonza na hegitari 250 ziri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.
Biteganyijwe ko uzamara imyaka itandatu wita ku kuhirira imirima y’abaturage no kubafasha gusobanukirwa no kwita ku biti by’imbuto kugira ngo birusheho kubaha umusaruro.
Mu Karere ka Bugesera ho hari umushinga wo kuhira uri gukorerwa inyigo mu Murenge wa Rweru uzatwara asaga miliyari 100 Frw azatangwa na Ambasade y’u Buhinde.
Iyi mishinga kimwe n’indi mito iri gukorerwa mu Burasirazuba igamije gukemura by’ihindagurika ry’ibihe ritera amapfa.
Miliyari 80 Frw zatangiye gushorwa mu gutera amashyamba
Kuri ubu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba cyatangiye gushora miliyari 80 Frw mu mishinga itatu izamara imyaka umunani igasiga nibura hatewe amashyamba menshi azafasha mu gukemura iki kibazo nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba, Nshimiyimana Spridio..
Yagize ati "Hari umushinga umwe usanzwe ukorera mu Karere ka Nyagatare na Kirehe kuva mu 2020, ugamije kongera ubuso buteweho amashyamba no kubungabunga ibidukikije harimo no kurondereza ibicanwa."
Mu yindi mishinga harimo uzaterwa inkuga na Suède aho izatanga asaga miliyari 8 Frw na wo uzibanda ku gutera ibiti gakondo ahantu hatandukanye.
Nshimiyimana yavuze ko umushinga wa gatatu uzakoreshwamo miliyari 49 Frw ukazafasha mu gukomeza gutera amashyamba no mu kuyabungabunga.
Umuti urambye wo gukemura ikibazo cy’imvura nke mu Burasirazuba
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yavuze ko uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere itanga imvura nke mu Burasirazuba burimo gukurikiza amakuru y’iteganyagihe n’ubujyanama Leta igirwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Ati “Amakuru y’imihindagurikire y’ibihe afasha gushyiraho ibikorwaremezo birimo ibyo kuhira nka bimwe mu byifashishwa ahantu haboneka imvura nke. Uburyo bwa kabiri ni ugutera amashyamba no kubungabunga ibidukikije birimo ibishanga, ibiyaga, imigezi no gukoresha neza ubutaka.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko uretse imishinga minini iteganyijwe muri iyi Ntara hari n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo gutanga imashini zifashishwa mu kuhira ku baturage.
Yasabye abaturage kujya bafata amazi ku nzu zabo na yo akaba yakoreshwa mu bikorwa bitandukanye.
Intara y’Iburasirazuba ifite gahunda yo kuba ikigega cy’igihugu mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga cya 2021 B hahinzwe ubuso bungana na hegitari 559.622 bwahinzweho ibihingwa byatoranyijwe birimo ibigori, ibishyimbo, umuceri na Soya. Ni mu gihe mu bijyanye n’ubworozi hari kubakwa uruganda rw’amata y’ifu ruzajya rwakira amata angana na litiro ibihumbi 500 ku munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!