00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intara y’Amajyaruguru yinjije miliyari 51 Frw mu isanduku ya Leta mu 2023/2024

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 7 November 2024 saa 07:42
Yasuwe :

Intara y’Amajyaruguru yinjije mu isanduku ya Leta imisoro ingana na miliyari 51,43 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2023/2024, mu gihe yari yihaye intego yo kwinjiza miliyari 55,97Frw. Intego iyi ntara yari yihaye yagezweho ku kigero cya 91,9%.

Byatangajwe ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, mu muhango wo gushimira abasora bahize abandi mu Ntara y’Amajyaruguru mu gutanga imisoro myinshi, kutagira ibirarane, gusaba no gutanga fagitire ya EBM ndetse no gukurikiza amategeko agenga imisoro muri rusange.

Hari muri gahunda y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yo gushimira abasora beza b’umwaka wa 2023/2024 mu gikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya 22, kigamije kubahuza n’abafatanyabikorwa, yatangirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

Mu misoro yeguriwe inzego z’ibanze, iyi ntara yakusanyije miliyari 6,7 Frw, mu gihe intego yari ugukusanya agera kuri miliyari 7,3Frw. Mu misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta habonetse miliyari 44,73 Frw ku ntego ya miliyari 48,67 Frw.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Niwenshuti Ronald, yavuze ko impamvu y’iki gikorwa cyo gushimira abasora bitwaye neza, ari ugushishikariza abacuruzi n’abaguzi kugira umuco wo gusaba no gutanga fagitire ya EBM.

Ati “Ni ukugira ngo dufate n’umwanya wo kugira ngo tuganire, ahari imbogamizi zishakirwe umuti ariko tubashishikariza abafatanyabikorwa bacu, tunabashimira uruhare rwabo mu kugira ngo tugere ku ntego."

Yasabye kandi abikorera gukomeza guhuza ingufu mu bukangurambaga ku ruhare rw’imisoro n’amahoro mu iterambere ry’igihugu no mu kuyitanga neza uko amategeko abiteganya, kongera ubufatanye mu kubaka umuco mwiza wo kwaka no gutanga inyemezabuguzi za EBM.

Niwenshuti kandi yasabye abasora kwirinda magendu n’inyerezwa ry’imisoro no kugira uruhare mu kubirwanya, kurushaho kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro n’amahoro.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yashimye imiyoborere myiza n’umutekano Igihugu gifite kuko aribyo abikorera baheraho bakora bagatera imbere.

Ati "Natwe abikorera turashimira imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko niho duhera dukora tugatera imbere tubikesha n’umutekano Igihugu gifite. Ikindi twishimira cyatumye tugera kuri iyi ntego ni ukuntu RRA itwegera ikumva ibibazo tuba dufite bigashakirwa ibisubizo."

Ukwezi kwahariwe gushimira abasora muri uyu mwaka kwahuriranye no gushimira abasora bitwaye neza. Ni urugendo rwaranzwe n’intambwe idasubira inyuma haba mu kongera umubare w’abasora ndetse no kongera ingano y’amafaranga ava mu misoro ari na yo afasha mu kubaka igihugu.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko umusanzu abasora batanga binyuze mu misoro n’amahoro ugira uruhare runini kandi rugaragara mu bikorwa binyuranye bigamije iterambere ry’igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abagituye.

Yatanze ingero z’ibikorwaremezo birimo imihanda myiza, amashanyarazi, amazi meza, amashuri, amavuriro, imiyoboro y’ikoranabuhanga, imiturire igendanye n’igihe tugezemo, kubungabunga umutekano, gahunda zinyuranye zigamije gukumira ibiza, kurwanya ubukene n’ibindi.

Ati “Imisoro ifitiye akamaro igihugu by’umwihariko abasora bakarushaho kuko nibo batuma Igihugu gitera imbere. N’ibihugu byagiye bitera imbere byose, ni uko byagiye bigira abasora beza."

Yakomeje agira ati "Nongeye gusaba abasora bose bo muri iyi Ntara y’Amajyaruguru, guhora muharanira intego yo guteza imbere Intara yacu n’igihugu cyacu mutanga uko bikwiriye imisoro n’amahoro bisabwa, mwirinda magendu, kandi mwese mukoresha uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi ya EBM nk’uko bigenwa n’ amategeko."

Mu kwizihiza uku kwezi kwahariwe gushimira abasora, RRA itanga ibyemezo by’ishimwe ku batanze umusoro mwinshi kandi bakayitangira ku gihe, kuba badafite ikirarane na kimwe cy’umusoro kandi nta makosa yabagaragayeho.

Abahembwe kandi basabwa kuba baritabiriye gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga, kuba bakoresha neza EBM ndetse no kuba yarahize abandi mu karere akoreramo.

Mu bahembwe barimo Societe Commerciale des Produits Burevaliers yo mu Karere ka Musanze, Dusangire ubuzima Ltd ba Gicumbi, Koperative Baho Neza ya Burera, RUBUSEC ya Rulindo na Koperative Abakunda Kawa Rushashi yo mu Gakenke.

Hashimiwe kandi Louis Miller nk’usora neza mu cyiciro cy’Imisoro yeguriwe inzego z’ibanze, Rupia Mathias nk’uwakoresheje neza EBM na Hakizimana William wagize abandi mu gusaba EBM.

Ni ku nshuro ya 22 Ukwezi ngarukamwaka kwahariwe gushimira abasora kwizihizwa, bifasha RRA kongera kugira umwanya wo guhura n’abafatanyabikorwa mu kurushaho kungurana ibitekerezo ku birebana no kunoza serivisi z’imitangire y’umusoro.

Abayobozi batandukanye barimo n'ab'uturere bitabiriye igikorwa cyo gushimira abasora
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Niwenshuti Ronald yasabye abasora gushishikarira umuco wo gusaba no gutanga EBM
Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yagarutse ku kamaro k'imisoro n'amahoro mu iterambere ry'Igihugu n'imibereho myiza y'abaturage
Muri iki gikorwa hashimiwe abasora bitwaye neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .