Ku munsi mpuzamahanga wahariwe gusoma, kwandika no kubara, tariki ya 8 Nzeri, ubutumwa bwinshi bwagarutsweho ni ugushishikariza Abanyarwanda kurushaho kugira umuco wo gusoma no kwandika kuko bimaze kugaragara ko habonetse ubushake hakwandikwa inyandiko nyinshi kandi zitangaje.
Imihango yo kwizihiza uyu munsi yabereye ku isomero rikuru riri Kacyiru ku muhanda ugana kuri Polisi.
Minisitiri wa Siporo n’Umuco Amb. Joseph Habineza yavuze ko u Rwanda rwuzuyemo abanditsi benshi, bafite inkuru ziryoshye zo kubara, ahubwo bakwiye guhaguruka bakabyandika n’Isi ikamenyeraho uko Abanyarwanda bavuye mu icuraburindi bakajya mu iterambere.
Yavuze ko hari abantu babayeho ubuzima butangaje bashobora kuvanamo inkuru, ashimangira ko hari n’abazivuga ariko batazandika, ahanini bitewe n’ubushobozi buke, ibikoresho bike cyangwa se n’ubushake buke.
Avuga ko bibabaje kuba iyo usuye isomero rikuru usangamo inyandiko nyinshi z’abanyamahanga kandi hari ibyakwandikwaho mu Rwanda.
“Usuye iri somero usanga ibitabo byinshi ari iby’abanyamahanga, kandi dufite ibitekerezo nta bitabo byacu by’Abanyarwanda bihari, dufite ibyo twabayemo. Si ngombwa ko tuvuga gusa kuri Jenoside, dushobora no kuvuga ku bintu bisanzwe tukanavuga n’ukuntu twavuye aho u Rwanda rwari rugiye gusibangana tukaba tugeze aha ngaha, kuki ibyo ngibyo tutabivuga ?»
Minisitiri Habineza avuga ko mu gihe ibi bishyizwe mu bikorwa, bidakwiriye gufatwa nko kwirata.
«[…] ntabwo ari ukwirata none se tuzaratwa na nde? Bya bindi ubona umuntu araje aravuze ngo njyewe nta kintu nagiraga ndagenda bampa inkoko cyangwa bampa inka muri ‘Gira Inka’ […] kuki ibyo atagenda ngo abyandike noneho ngo bibe intangiriro y’ubushakashatsi abantu bazakora kugira ngo abantu batwigireho ?»
Yasobanuye ko Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurushaho guhugura abantu bakuru bacikanywe guhabwa amasomo y’umugoroba, ati “Umuco wo gusoma ugomba kutujyamo, kandi Abanyarwanda benshi bagiye bafata amasomo y’ikigoroba yo kugira ngo bige gusoma no kwandika bikaba ari ibintu byiza twishimira ».
Gusa Minisitiri Habineza agaragaza ikibazo cy’uko hari abazi gusoma ariko badashishikarira kubikora, ananenga abantu batizanya ibitabo, avuga ko ari ‘ukwiba ubwenge bw’abanditsi’ ko umuntu akwiye kujya agura ikinyamakuru cye ntagitize.
Jenniffer Turatsinze, umuyobozi w’isomero rikuru agaragaza ko hari impinduka nyinshi kuko abanditsi bahari, ahubwo bakeneye gushyigikirwa.
«Mu Rwanda hari umuco wo gusoma ahubwo ikibazo kigihari ni uko utaragera ku rugero twifuza. Turagenda turushaho kunguka abanditsi benshi n’ubwo inyandiko zidatangazwa kubera imbogamizi zigihari nk’amacapiro make, ibiciro bigihanitse n’ibindi’’.
Turatsinze asaba ababyeyi kurushaho gutoza abana babo kugira umuco wo gukunda gusoma no kujya bandika inkuru bahura nazo.
Ibyakozwe mu kwizihiza uyu munsi…
Kuri uyu munsi hakozwe ibikorwa biganisha ku gushishikariza abagana iri somero kurushaho gusoma cyane, aho mu gitondo hakiriwe abana 400 biga mu mashuri abanza, basomewe inkuru z’abana, berekwa ikoreshwa rya mudasobwa zaba izitwa Desktop n’izindi zigendanwa nka Kindle, Ipad, n’izindi nto z’abana zizwi ku izina rya ‘One Laptop per Child’.
Nyuma ya saa sita nabwo hakiriwe abandi bana 400 biga mu mashuri yisumbuye nabo batemberejwe iri somero ndetse banagira ibiganibo bavuga ku gitabo cya Sondra Myers cyitwa “The New Rwanda 11: Success and Challenges on the Ground”, cyasohorewe mu isomero rya Kaminuza ya Scranton.
Abasura isomero rikuru bariyongera umunsi ku munsi…
Turatsinze yabwiye IGIHE ko imibare y’abitabira gusoma igenda irushaho kwiyongera. Yagize ati ‘’Buri munsi twandika imibare y’abadusura, Kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga twasuwe n’abantu 59,400 tugira abiyandikishije kuba abanyamuryango b’isomero 1,600 n’ibigo by’amashuri 13 byiyandikishije kuba abanyamuryango’’.
Kuri uyu munsi kandi hirya no hino mu Rwanda hateguwe uburyo bwo gutanga ubutumwa bukangurira Abanyarwanda kwitabira kwiga gusoma, kwandika no kubara guhera mu nsengero muri za Kiliziya zose no mu yandi makoraniro yateguwe. Ibi byaje bikurikira ikiganiro «Kubaza Bitera Kumenya» cyanyujijwe kuri Radiyo na Televiziyo kuri iki Cyumweru.
Si uyu munsi gusa, kuko Turatsinze avuga ko muri iki cyumweru cyose hazaba ibikorwa byo gushishikariza abantu gusoma no kwandika. Avuga ko ku bufatanye n’Umuryango wita ku Bana (Save the Children) bagiye guteza imbere gusoma kw’abana kuva tariki ya 08 Nzeri kugeza kuya 10 Nzeri mu ihuriro rusange ryo gusoma.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) cyo kivuga ko Umunsi Mpuzamahanga wo Gusoma uzizihizwa muri iki cyumweru mu turere tunyuranye harimo Nyamasheke, Kayonza na Nyanza.
Ibihugu byose byo ku Isi byateye imbere, byatewe n’ubumenyi n’ubuhanga bw’ababituye. Ubwo bumenyi ntabwo bwagerwaho hatabanje kubaho umusingi w’ibanze ari wo gusoma no kwandika ndetse no kubara, dore ko mu gusoma no kwandika ari yo nzira inyuzwamo ihererekanyabumenyi.
Muri gahunda yo kugabanya imibare y’abatazi gusoma, kubara no kwandika u Rwanda rwashyizeho gahunda zo gufasha abakuze kwiga aho banahugurwa kuri gahunda z’iterambere za Leta.
Uretse ibi, muri gahunda yo kurushaho gushishikariza abato gukurana umuco wo gukunda gusoma no kwandika mu Rwanda habaye amarushanwa yiswe “Andika Rwanda” yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitatu (3,000); aba bazahembwa mu birori bizaba kuwa 10 Nyakanga kuri I Kigali, Kacyiru.
Inyandiko 12 z’abayatsinze, ubu bari mu mahugurwa, zizanonosorwa zisohorwe mu macapiro bityo zitangire kujya zikoreshwa mu myigishirize aho nibura abanyeshuri bazafatiraho urugero rw’uko nabo bashobora gutangira kwandika babara inkuru z’iwabo aho batuye.



















TANGA IGITEKEREZO