Abenshi mu bo byagizeho ingaruka barasaba Guverinoma y’u Rwanda gushyiraho amabwiriza akarishye nk’ayo bashyirirwaho ku baturuka muri iki gihugu baje mu Rwanda.
Kuri ubu, abaturutse muri Afurka y’Epfo baza mu Rwanda babonera Visa bakigera ku mupaka binjiriyeho.
Ariko umwe mu banyamakuru b’Abanyarwandakazi, yatumiwe mu nama ngarukamwaka i Johanesburg muri iki gihugu ariko urugendo rwe ntirwabaye kubera ko atabashije kubona Visa kuri ambasade ya Afrurika y’Epfo mu Rwanda iherereye ku Kacyiru.
Uyu munyamakuru utrashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Byari biteye agahinda kuri njye ndetse n’ikigo nari mpagarariye. Niba abaturutse muri Afurika y’Epfo baza mu Rwanda mu buryo bworoshye, kuki twe batatworohereza kwinjira mu gihugu cyabo?”
Abanyarwanda batari bake bagiye bandikira cyangwa bakavugana n’ikinyamakuru The New Times ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje mu cyumweru gishize ko babangamirwa cyane, banasaba Guverinoma y’u Rwanda kugira icyo yabikoraho, byaba ngombwa na yo igashyiraho izi ngamba zikarishye ku baturuka muri iki gihugu.
Hari bamwe mu banyeshuri bari baratangiye amashuri muri Afurika y’Epfo bayahagaritse, nk’uko bagiye babigaragaza, mu gihe abemejwe muri kaminuza zimwe na zimwe z’iki gihugu badashobora kujyayo kubera ko batarabona visa nta n’icyizere bafite cyo kuyibona.
Hari abandi bagiye Babura amahirwe ya buruse zo kujya kwigira muri iki gihugu.
Ibi byagize ingaruka no ku bacuruzi b’Abanyarwanda. Benjamin Gasamagera, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yavuze ko politiki ya Visa za Afurika y’Epfo ku Rwanda yagize ingaruka zikomeye ku bacuruzi.
Agerageza gusobanura iki kibazo, Gasamagera yagaragaje ko yavugishije bagenzi be bo muri Afurika Epfo ndetse n’uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu kwihuta mu gushaka uburyo bwose bwakorohereza umubano w’ubucuruzi ku bihugu byombi "(burimo no korohereza Abanyarwanda ku bijyane na Visa.)



















TANGA IGITEKEREZO