Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza 2022 mu Nama y’Ubutegetsi ya ba Guverineri b’Ikigega Nyafurika gifasha mu kubungabunga ibyanya Ndangamateka (African World Heritage Fund: AWHF) iteraniye i Kigali.
Ni Inama ubusanzwe iterana kabiri mu mwaka aho muri Nyakanga ibera muri Afurika y’Epfo hanyuma mu Ukuboza ikabera mu gihugu cyemeye kuyakira.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe guteza imbere umuco, Twahirwa Aimable yabwiye IGIHE ko kwakira iyi nama bituma u Rwanda rugira amahirwe yo kumenyekanisha ibyo rushaka kwandikisha nk’umwihariko warwo.
Yasobanuye ko kugira ngo ibirimo ingoma, umurishyo, intore, ubuvuzi gakondo,imigongo n’indi mitako bijye mu Murage w’Isi bibanza kwandikwa ku rwego rw’igihugu.
Ati "Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB nirwo rubanza kuwakira rukawandika, iyo wamaze kwandikwa biba byoroshye kugira ngo wandikwe no ku rwego rw’Isi. Ibyo byose biri gukusanywa na Minisiteri ndetse n’Inteko y’Umuco n’abafatanyabikorwa."
AWHF imaze imyaka 16 ishinzwe, ikaba ifasha mu gutanga amafaranga yifashishwa mu kubungabunga umurage nyafurika, kuwuteza imbere, kuwushakisha no kuwandikisha aho ubu yamaze gutanga miliyoni 3.4$ mu guteza imbere ibyo bikorwa.
Aya mafaranga kandi afasha mu kurihira abanyeshuri b’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ndetse n’abari gushaka impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye no guteza imbere umurage.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya mafaranga yafashije mu gushaka ibimenyetso ndetse n’andi makuru nkenerwa azarufasha mu gushyira ku Murage w’Isi inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirimo urwa Nyamata, Murambi, Gisozi n’urwa Bisesero.
Nubwo Afurika ari yo ifite umurage ukubiyemo amateka akomeye ndetse y’umwimerere, kugeza ubu ku Murage w’Isi niyo ifite ibyanya ndangamateka bike kuko mu byanya 1154 byanditse ku Murage w’Isi, Afurika ifitemo 98 gusa.
Ikibabaje ni uko no mu byanya ndangamateka 58 biri mu kaga ku Isi, 22 ari ibyo muri Afurika, Umuyobozi mukuru wa AWHF, Vusithemba Ndima akavuga ko ibi bidakwiriye ndetse bigomba kwigwaho bigakosorwa mu maguru mashya.
Ati "Nta wundi uzatuma ibi byanya biva mu kaga uretse Abanyafurika ubwabo harimo inzego za Leta ndetse n’izabikorera. AWHF izakomeza gutanga ubufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira ngo umurage wa Afurika ubungwabungwe uko bikwiriye."
Vusithemba Ndima yijeje u Rwanda ko AWHF izakomeza gutanga ubufasha butandukanye mu gushaka amakuru akenewe yose kugira ngo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Pariki ya Nyungwe ndetse n’ibindi bifatwa nk’umwihariko w’igihugu bishyirwe ku Murage w’Isi.
AWHF yashinzwe mu 2006 n’ibihugu biri mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, mu gufasha uyu mugabane guteza imbere, kwandikisha ndetse no kubungabunga umurage wawo binyuze mu gutanga inkunga y’amafaranga.
Inkunga itangwa n’ibihugu bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi ndetse n’inzego z’abikorera mu gufasha guteza imbere porogaramu zose zituma umurage wa Afurika ubungwabungwa.
Ibihugu byagize uruhare mu gutanga iyi nkunga harimo u Bufaransa, Azerbaijan Burkina Faso n’ibindi bigo.
Ku ruhande rw’u Rwanda Pariki ya Nyungwe niyo iri imbere mu gutanga icyizere ku buryo yashyirwa ku Murage w’Isi kuko biramutse bigenze neza mu mwaka utaha yazashyirwa kuri uru rutonde.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!