00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingengo y’imari yo kugaburirira abanyeshuri ku ishuri yageze kuri miliyari 94 Frw

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 7 March 2025 saa 09:33
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yagaragaje ko uko imyaka igenda ishira ingengo y’imari ikoreshwa muri gahunda yo kugaburirira abanyeshuri ku ishuri ikomeje kwiyongera aho ubu igeze kuri miliyari 94 Frw.

Byatangajwe ku wa 07 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe gufatira ifunguro ku ishuri.

U Rwanda rwizihizaga imyaka 10 u Rwanda rumaze rufite gahunda yo kugaburirira abanyeshuri ku mashuri aho iyi gahunda yatangiranye n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, nyuma hakaza kujyaho n’amashuri abanza.

Ni gahunda yatangiranye ingengo y’imari ya miliyari 4 Frw, uko imyaka igenda ishira amafaranga agenda yiyongera aho mu 2023/2024 yari miliyari 90 Frw.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko abana bahuraga n’imbogamizi zirimo gutura kure y’amashuri, bataha bagiye kurya bagakererwa bigatuma badakurikirana amasomo yabo neza.

Yavuze ko kuva iyi gahunda yatangira mu 2014 abanyeshuri batagihura n’izo mbogamizi ndetse ko ahubwo n’abari barataye ishuri kubera iyo mpamvu barigarutsemo.

Ati “Iyi gahunda itangira hari abana benshi bari barataye ishuri twabonye bagaruka mu ishuri, ubwo rero binadufasha kugira ngo n’abo bana basubire mu ishuri bashobore kwiga.”

Akomeza avuga ko iyi gahunda yafashije no mu gutuma abana baza gutangirira ku gihe, kuko ababyeyi mbere babatangizaga batinze kubera ubwoba bw’uko abana bashobora kwicwa n’inzara ku ishuri, kandi ibyo byongera ibyago by’abana bava mu ishuri.

Umubyeyi witwa Umurerwa Gloria yavuze ko iyi gahunda yaborohereje kuko mbere wasanga bagorwa no gufatanya imirimo ndetse no gukurikirana umwana ngo saa sita aze kugira icyo asanga mu rugo, rimwe na rimwe kikabura.

Yagize ati “ Kuri iki gihe hari igihe ujya mu mirimo ugataha n’abana bataha, ariko iyo uziko umwana yariye ku ishuri nta mpungenge ugira, rero iyi gahunda ni nziza kandi yatugabanyirije umutwaro”

Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe muri G.S Kigali ndetse hanahembwe ibigo byitwaye neza mu gukoresha ingengo y’imari bihabwa, n’ibyashyize imbaraga mu kwishakamo ibisubizo nko kugira imirima y’imbuto n’imboga n’ibindi.

Ibigo byitwaye neza ku rwego rw’akarere byahawe asaga ibihumbi 800 Frw, na ho ibyitwaye neza ku rwego rw’intara bihabwa miliyoni 2 Frw.

Minisitiri w'Uburezi yasangiye n'abanyeshuri bo muri G.S Kigali
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko gahunda yo kugaburirira abanyeshuri ku ishuri yafashije abana bavuye mu ishuri kurisubiramo
Abitabiriye umunsi wahariwe kugaburirira abana ku ishuri basusurukijwe n'itorero ry'abanyeshuri biga muri Lycée de Kigali
Abayobozi n'abanyeshuri bateye ibiti by'imbuto
Abanyeshuri bahawe indyo yuzuye irimo imboga, amata n'imbuto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .